
APR BBC yatakaje Shema Osborne na Nobel Boungou batazakina imikino ya BAL 2025.
Apr 29, 2025 - 11:04
Mu guhe ikipe ya APR BBC ikomeje kwitegura imikino ya BAL 2025, yamaze gutakaza abakinnyi bayo babiri batazitabira iyi mikino bitewe n'ikibazo cy'imvune bagiriye mu mukino bahuragamo na UGB mu irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Genocide Memory tournament (GMT) 2025).
kwamamaza
Ibyo kutazitabira imikino ya BAL byemejwe nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, (SCANS) aho basanze Shema Osborn yaragize imvune mw'ivi bityo biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’amezi atandatu cyangwa icyenda. Ni nako Nobel Boungou nawe wasohotse mu kibuga umukino wa nyuma wa GMT2025 utarangiye basanze yaragize imvune akazamara hanze y’ikibuga hagati y’amezi umunani n’umwaka.
Kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 nibyo hazatangira imikino ya basketball Africa league (BAL 2025). Izabera i Kigali mu gice cya Nile conference ariho APR BBC izakinira.

Muri iki gice APR BBC irikumwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
APR BBC mu kurushaho kwitegura iyi mikino yongeyemo abakinnyi babiri Umunyamerika Chasson Randle w’imyaka 32, wanabaye MVP mwirushanwa ryo kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi 1994 batwaye batsinze UGB amanota 94-92 yongeyemo kandi Youssou Ndoye, umunya senegale.
Ni inkuru ya Darius Shumbusho
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


