
Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Ghana gushaka itike ya Commonwealth Games 2022
Mar 28, 2022 - 11:22
Kuri uyu wa Kane taliki 24 Werurwe 2022 ni bwo ikipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Accra muri Ghana.
Iyi kipe igiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’ imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022” izabera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza taliki 28 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2022.
Ikipe y’u Rwanda igizwe na Habanzitwali Fils ufatanya na Gatsinzi Venuste mu bahungu naho mu bakobwa, ikipe igizwe na Munezero Valentine ufatanya na Mukandayisenga Benitha. Iyi kipe y’igihugu yajyanye n’umutoza mukuru, Mudahinyuka Christopher ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga, Ntanteteri Vedaste.
Iyi mikino izaba guhera taliki 25 kugeza 29 Werurwe 2022, izitabirwa n’ibihugu 12 bikoresha ururimi rw’Icyongereza muri Afurika.
Imikino ya Commonwealth Games 2018 iheruka yabereye Gold Coast muri Australia yitabiriwe n’ikipe y’u Rwanda mu bakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse aho yari yabonye itike nyuma yo kwitwara neza ikegukana umwanya wa mbere mu mikino yabereye muri Sierra Leone kuva tariki 27 kugeza 29 Ukwakira 2017.
Mu nshuro 3 (2010, 2014 na 2018 ) u Rwanda rwitabiriye iy