
Rayon sports yatumiwe mu Nkera y'abahizi
Aug 5, 2025 - 23:47
Ikipe ya APR FC yamenyesheje abakunzi n'abafana bayo ko mu rwego rwo kwizihiza ndetse no kwishimira ibyagezweho muri iyi kipe, yateguye igikorwa kiswe Inkera y’Abahizi ikazaba mu gihe cy'icyumweru.
kwamamaza
Iki cyumweru cyizarangwa n'ibikorwa bitandukanye kandi binyuranye harimo gusabana n’abakunzi ba ruhago binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru n’ibindi birori bitandukanye.
Iki cyumweru kizatangira ku ya 17 Kanama (08) 2025, aho ikipe y’Ingabo z’Igihugu izakina mo imikino itandukanye n'andi makipe aturutse mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ayo makipe yatumiwe yo hanze y’u Rwanda arimo Power Dynamos yo muri Zambia na Azam FC Tanzania, n’andi yo mu Rwanda nka Police FC, AS Kigali na Rayon Sports itaremeza ubutumire yahawe nk'uko byatangajwe na chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa.
Umuyobozi wa APR FC agaruka kuri iki gikorwa cyiswe "inkera y'abahizi" yagize ati: "Ni icyumweru twateguye cyo guhiga nkuko byagendaga ku ngabo za kera mu gihe cy’abami, mbere yo kujya ku rugamba. Natwe nka APR FC tuzagaragaza imihigo yacu mu kibuga.”
Iki cyumweru kizatangizwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia uteganyijwe ku wa 17 Kanama (08) kuri Sitade Amahoro.
Uretse imikino, iki cyumweru cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’ hazaba mo n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Ikipe ya APR FC irateganya gukomeza kwitegura umwaka w'imikino utaha ikina imikino ya gishuti itandukanye ndetse izitabira n'irushanwa rya CECAFA rizaba muri Nzeli (09) 2025.


@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


