Poromosiyo BivaMoMotima y'ikigo Mobile money Rwanda Ltd yagarutse

Mu rwego rwo gushimisha abakiriya babo, ikigo Mobile Money Rwanda Ltd kibarizwa muri MTN Rwanda cyatangije poromosiyo bise "BivaMoMotima" ku bakiriya bayo aho babashishikariza gukoresha Mobile Money by’umwihariko MoMo Pay mu kwishyurana.

kwamamaza

Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd cyazanye poromosiyo BivaMoMotima izamara ibyumweru bitandatu aho abazayikoresha bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo n’imodoka.

Jean Paul Musugi umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Mobile Money ati "izadufasha kwegera abacuruzi bacu mu gihugu cyose ndetse n'abakiriya by'umwihariko bakoresha serivise ya Momo pay bishyura ibicuruzwa hirya no hino, turabashishikariza kuyinjiramo, umukiriya uwo ariwe wese akanda *182*16# yinjire muri iyi poromosiyo, tuzaba dufite amafaranga ibihumbi ijana, magana atanu, miliyoni, moto, Televisiyo...... igihembo nyamukuru kizaba ari imodoka nshya". 

Chantal Kagame umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, yavuze ko bahaye abakiriya babo poromosiyo ariko banishimira umubare munini bamaze kugeraho w’abantu bakoresha Mobile Money.

Ati "inkuru ishimishije uyu munsi ni uko twageze ku bakiriya miliyoni 5 bakoresha Mobile Money, bashobora kwakira amafaranga, bashobora kwishyura, bashobora kwohereza amafaranga avuye ku ma konte yabo, bashobora gukora ibintu byose, kuri twebwe ni ikintu kidushimishije ariko siho tugomba kugera, urugendo rundi ruratangiye rukomeye rwo kumenya ko izo miliyoni 5 zishobora gukoresha ibintu byose dushyira ku isoko".   

Ikigo Mobile money Rwanda Ltd kikaba gishishikariza abantu gukoresha Momo pay mu kwishyurana kuko ari uburyo bwizewe kandi bwihuse, naho poromosiyo Biva MoMotima ikaba ibaye nku nshuro ya gatatu yatangiye kuvu mu mwaka wa 2022.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 16, 2024 - 08:08