Polisi y’igihugu yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika ku mategeko y’umuhanda uko yakabaye.

Polisi y’igihugu, ishami ryo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bitandukanye kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda uko yakabaye kuko hari gihe kuyarengaho bibagusha mu byaha bitandukanye . Ibyo biragarukwaho ubwo kur’uyu wa kabiri, Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abagabo babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibyaha bikorerwa mu muhanda, birimo guhisha ibyapa no guhindura ubutumwa bwa polisi bigamije gukura abantu umutima.

kwamamaza

Ku cyicaro cya Polisi y’igihugu, ishami ryo muhanda, niho aba bagabo babiri bakekwaho ibyaha byo kurengera amategeko n’amabwiriza byo mu muhanda beretswe itangazamakuru, aho umwe akekwaho guhisha icyapa cya moto mu gihe ageze aho ahagarikwa cyangwa abonwa na camera zo ku mihanda.

Agaruka no kucyabimuteye, umwe utwara abagenzi kuri moto yagize ati: “urumva ko ubushobozi bwabaye nkaho bubaye bukeya noneho amande ahita aba hafi ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe kandi sinari kubona uko nyishyurira icyarimwe yose. Nuko mfata umwanzuro ndavuga nti reka nshake ubundi buryo nzajya nihisha polisi yaba yampagaritse cyangwa atampagaritse ku buryo adashobora kumbonera plaque.”

Mugenzi we utwara abagenzi mu modoka rusange akurikiranyweho guhindura ubutumwa yandikiwe bw’amande yaciwe maze akarenzaho akabwoherereza abandi.  

Yagize ati: “Njyewe nyirabayazana w’ibihuha bimaze iminsi bica kuri WhatsApp avuga ko amande ya polisi ya telefoni yazamutse. Njyewe nafashe contrevation bari baranyandikiye nuko ndishyura, maze kwishyura mfata bwa butumwa nishyuriyeho [bari baranyandikiye itara rihwanye n’ibihumbi 10] noneho bwa butumwa ndayihindura[editing]  noneho nshiraho hagati y’ibihumbi 10 nandikamo 5 noneho biba ibihumbi 150! Noneho undi arabihindura [editing] ashyiraho andi! Ariko uwo simurenganya kuko ninjye nyirabayazana kandi ikosa ndaryemera kuko nabakuye umutima.”

Icyakora aba bagabo bombi bemera ibi byaha ndetse bakabisabira imbabazi.

 Umwe ati: “ kumva ngo ikosa rivuye ku bihumbi 10 rigeze ku bihumbi 150 wahita ukuka umutima.”

Undi ati: “ ndabyicuza kuko ndi hano kandi nakabaye ndi mu bindi. Ni amakosa ndayemera kandi inama nabagira [bagenzi be] ni uko bakwitonda mubyo bakora byose, ntihagire usiba ibirango by’ikinyabiziga cye kuko nanjye bimpaye isomo ndagenda ntanga ubuhamya.”

SSP Rene Irere; umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda, asaba abayobozi b’ibinyabiziga kwitwararika ku mategeko y’umuhanda ndetse byaba ngombwa k’uwaba yarenganyijwe, aho kwirenganura binyuze mu buryo bwo kujijisha no gukora ibyaha akagana inzego zibishinzwe zikakurenganura.

 Ati: “Hariho abantu bakora ibintu bazi ko ari bitoya, bagakora amakosa bikaza kubaviramo ibyaha. Rero haba ababibonye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se babyumvise bamenye y’uko nabo bantu twabakurikiranye kandi tukabafata.”

  iki ntabwo aricyo cyari igisubizo cyo kugira ngo bakemure ibyo bibazo. Ahubwo yagombaga kwegera urwego rubishinzwe [Traffic Police] akababwira uburyo yagiye afatwamo noneho niba hari aho asaba kurenganurwa akaba yaharenganurwa.”

Yongeraho ko “Niba afite n’ubushobozi buke bwo kwishyura amande, tukaganira tukareba uko ayo mande yayishyura gahoro gahoro ariko atarinze gukora amakosa nk’aya.”

 Ukekwaho guhindura ubutumwa akabukwizamo ibihuha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, naramuka agihamijwe n’amategeko azahanwa n’ingingo ya 39 ryasohotse mu 2018 mu byaha bijyanye no gukwirakwiza ibihuha.

Naho  mugenzi we, mu gihe moto yaba ntabindi byaha biyigaragayeho, azahanwa n’amategeko agenga umuhanda, aho azacibwa amande angana n’ibihumbi 10 kubera kubwo guhisha ibimuranga n’ibiranga ikinyabiziga.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 16, 2022 - 08:56