Ubufaransa: Umudepite ushinjwa irondaruhu mu nteko nshingamategeko ashobora gufatirwa ibihano.

Grégoire de Fournas; umudepite mu nteko ishingamategeko y’Ubufaransa uhagarariye ishyaka Rassemblement National (RN) arashinjwa irondahuru nyuma yo gusubiza mugenzi we w’umwirabura ku kibazo cy’abimukira banyura mu Nyanja, ati: “ bareke basubire muri Afrika.”

kwamamaza

De Fournas yavuze ibi mu gihe mugenzi we, Carlos Martens Bilongo wo mu ishyaka rya La France Insoumise (LFI) yarwanyaga icyemezo cya guverinoma na Perezida Emmanuel Macron ku kibazo cy’abimukira, asaba ko hategurwa ahashyirwa abimukira barenga 230 baherutse kurokokabari mu bwato bwari mu Nyanja ya Mediterane ariko bakaba batarabona icyambu cyo kubakira.

Ibi byabaye ku wa kane ubwo inteko ishingamategeko yari yateranye yiga ku bibazo birimo n’icy’abimukira. Yaël Braun-Pivet; Perezida w’inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite, yahise ahagarika inama.

Imiryango nterankunga ifasha abimukira yasabye leta y’Ubufaransa kubakira cyangwa gufasha kubishakira igisubizo. Ariko  abategetsi b'Abafaransa ntibarasubiza.

Perezida w’inteko, Braun-Pivet , yavuze ko kur’uyu wa gatanu aribwo inteko iraterana ikaza gusuzuma iki kibazo kandi De Fournas ashobora gufatirwa ibihano.

de Fournas  ntiyemera ibyo ashinjwa !

Mugihe Carlos Martens Bilongo avuga ko amagambo yabwiwe na de Fournas ateye isoni kuko we yavukiye mu Bufaransa, Depite Grégoire de Fournas ntiyemera ko ibyo yavuze birimo irondaruhu. Yavuze ko «  sinshobora gusabira imbabazi ibintu ntakoze. »

Avuga ko yavuze ariya magambo atari ayo kwibasira mugenzi we Carlos Martens Bilongo ahubwo yari mu rwego rwo kwamagana abimukira bajya Iburayi banyuze mu nyanja.

Na Victor Chabert; Umuvugizi w'ishyaka rya de Fournas [Rassemblement National (RN) ] rizwiho cyane kurwanya abimukira, yashimangiye ko de Fournas yerekezaga ku bimukira banyura mu nyanja bavuye muri Afurika kandi ko atari nk'uko bamwe babitangaje mu bitangazamakuru.

Bamwe bavugaga ko de Fournas yavuze gusa ngo "subira muri Afurika" kubera ko aribyo byatangiraga interuro ye.

Fournas kuva yohereje Martens Bilongo ubutumwa kugirango agerageze guhosha amakimbirane, avuga ko ibyo yavuze byumvishwe nabi.

Icyakora mu gusa n’ushimangira uburemere bw’ikibazo, agaruka ku byabaye, Elisabeth Borne; Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, yagize ati: “Ivanguramoko nta mwanya rifite muri demokarasi yacu.”

Yavuze ko inteko igomba gufatira de Fournas ibihano kubera ko amagambo yavuze atajyanye n’icyo ari cyo.

Nimugihe hari abavuga ko uyu mudepite ashobora kwirukanwa mu nteko ishingamategeko mugihe basanga koko ibyo yavuze ari ivanguraruhu. Icyakora mu gususuma ikibazo, hari amakuru avuga ko haza kurebwa ku wari wabanje kuvuga, ibyo yaravuze ndetse n’uko de Fournas yasubije.

 Nov 4, 2022 - 11:23