Abantu 60 bari bagiye gutabara baguye mu mpanuka y’ubwato

Byibuze abantu 60 bapfuye, ababarirwa muri mirongo barokotse, abandi baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abantu barenga 100 bwarohamye mu mazi muri Leta ya Niger, mu majyaruguru yo hagati ya Nigeria, nk’uko abategetsi baho babitangaje.

kwamamaza

Ku wa kabiri nibwo ubu bwato bwahagurutse mu mujyi wa Tungan Sule mu karere ka Malale ku isaha ya saa moya za mu gitondo (10:00 GMT) buri kwerekeza mu mujyi wa Dugga uri ku nkombe z'ikiyaga cya Kainji.

Ikigo cya Leta gishinzwe gutabara mu bihe by’amage cya Niger (NSEMA) cyatangaje ko impanuka yabaye ubwo ubwo bwato bwagongaga igiti cyari mu mazi hafi y’aho abaturage ba Gausawa batuye mu Karere ka Borgu.

Iki kigo cyatangarije ikinyamakuru Daily Trust ko “Nta yandi makuru, impamvu nyamukuru ni ugutwara abarenze ubushobozi bw’ubwato no kugongana n’igiti cyari mu mazi."

Ubu bwato bwari butwaye abiganjemo abagore n’abana bari bagiye gutabara umuryango wagize ibyago. Benshi mu bapfuye kandi ni abagore n'abana.

Abdullahi Baba Ara, umuyobozi mukuru wa NSEMA akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Borgu, yavuze ko ibikorwa byo gutabara bikomeje kugira ngo n'ababuriwe irengero baboneke, ndetse anavuga ko umubare w’abapfuye ukomeje kwiyongera.

Yabwwiye Reuters ko " Umubare w’abaguye muri iyo mpanuka wiyongereye ugera kuri 60. Abantu 10 barakomeretse bikomeye, abandi benshi baracyashakishwa.”

Sa’adu Inuwa Muhammad, umuyobozi w’akarere ka Shagumi wahise agera ahabereye iyi mpanuka, ahamya ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 100 ndetse benshi baburiwe idrengero bagishakishwa.

Kugeza ubu, mu baguye muri iyi mpanuka bose, abantu bane bonyine nibo bamaze gushyingurwa hakurikijwe amahame y'idini ya Islam.

 @Aljazeera

 Sep 4, 2025 - 11:47