Senegal yasezereye burundu ingabo z’u Bufaransa

Kuri uyu wa Kane, Senegal yashyikirijwe ku mugaragaro ibirindiro bibiri bya nyuma by’ingabo z’u Bufaransa, ishyira akadomo ku myaka 65 y’ubusugire bw'igisirikare cya Paris kuri Afurika y’Uburengerazuba. Iki gikorwa ni intambwe ikomeye y’amateka ishimangira icyerekezo gishya cya Perezida Bassirou Diomaye Faye, wiyemeje gusubiza igihugu ubusugire busesuye no kugabanya ku mugaragaro uruhare rw’abakoloni mu miyoborere ya Senegal.

kwamamaza

Gusezerera burundu ingabo z'Ubufaransa ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igitutu cyashyizweho na Perezida mushya Bassirou Diomaye Faye, wasabye ko abasirikare bose b’amahanga basezererwa bitarenze 2025.

Iri sezera ryabereye i Dakar kur'uyu wa kane, taliki 17 Nyakanga (07)2025, aho u Bufaransa bwashyikirije Senegal Camp Geille – ikigo cyabwo gikuru cya gisirikare – hamwe n’ikirindiro cy’indege za gisirikare ku kibuga mpuzamahanga cya Dakar. Ni igikorwa gikomeye  cyasoje burundu ubusugire bw’u Bufaransa mu bijyanye n'igisirikare muri Afurika y’Uburengerazuba no hagati.

Abasirikare b’Abafaransa bagera kuri 350 bari basigaye muri Senegal, benshi muri bo bakoranaga n’ingabo z’iki gihugu mu bikorwa bihuriweho, bagiye gusubira iwabo nyuma y’amezi atatu y’inzira yo kuva mu gihugu yatangiye muri Werurwe (03).

Perezida Faye, watowe mu 2024 yiyemeje impinduka zishingiye ku kwigenga kwa Senegal, yagize ati: “Senegal ni igihugu cyigenga. Ubusugire busesuye ntibuhuzwa no kwakira ibirindiro bya gisirikare by’amahanga.”

Nubwo ataciye burundu umubano na Paris, yavuze ko u Bufaransa buzasigara ari umufatanyabikorwa nk’abandi bose, asaba n’imbabazi ku byaha by’ubukoloni, birimo n’ubwicanyi bwo ku wa 1 Ukuboza (12) 1944 bwakorewe abasirikare b’Abanyafurika barwanye ku ruhande rw’u Bufaransa.

Senegal yakomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’inkoramutima b’u Bufaransa kuva yabona ubwigenge mu 1960. Perezida wahoze ku butegetsi, Macky Sall, yari yarakomeje uwo mubano wa gisirikare. Gusa ubutegetsi bushya bwa Faye burimo guhindura icyerekezo, bushyira imbere kwigira n’uruhare rw’igihugu mu kwihitiramo imikoranire n’amahanga.

Iri sezera si irya Senegal yonyine. U Bufaransa bumaze igihe buva mu bihugu byinshi bwahoze bukolonije, harimo Côte d’Ivoire, Repubulika ya Centrafrique, ndetse na Chad aho mu kwezi kwa Mutarama (01) bwashyikirije ubutegetsi bwaho ikigo cya gisirikare cya Kossei, ari na cyo cya nyuma cyari gisigaye mu karere ka Sahel.

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byateweho kudeta hagati ya 2020 na 2023, byahise bihagarika burundu umubano na Paris, bihitamo gukorana n’u Burusiya mu guhangana n’inyeshyamba z’intagondwa.

Nyuma y’iri sezera muri Senegal, igihugu kimwe gusa – Djibouti – ni cyo gisigaye gifite ibirindiro bihoraho by’ingabo z’Abafaransa muri Afurika, kikaba kitezweho kuba icyicaro gikuru cy’imirimo ya gisirikare y’u Bufaransa ku mugabane.

Iki cyemezo cya Senegal gifatwa nk’igisubizo kirambye ku burenganzira bw’ukwigenga kwa Afurika, ndetse ni ishusho y’impinduka zikomeje gufata intera mu mubano hagati y’u Bufaransa n’ibihugu byahoze bikolonijwe nabwo. Ku banyafurika benshi, ni intambwe y’amateka igaragaza ko ububasha bw’abakoloni busigaye buri mu marembera, nubwo bigenda buhindura ishusho yabwo uko bwije n'uko bukeye.

@rfi

 Jul 17, 2025 - 09:48