Perezida Loukachenko yatangaje ko yiteguye kwakira intwaro za Nikleyeli y’Uburusiya.

Alexandre Loukachenko; Perezida wa Bielorussie, yatangaje ko yiteguye kwakira intwaro za Nikleyeli z’Uburusiya ku butaka bw’igihugu cye. Ni intwaro Perezida Putin aherutse gutangaza ko azashyira izi ntwaro kirimbuzi ku birindiro muri Bielorussie.

kwamamaza

 Bielorussie ni inshuti ikomeye y’Uburusiya, ndetse mu ntangiriro z’igitero iki gihugu cyagabye muri Ukraine hari ibyanyuze ku butaka bwa Bielorussie.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, Loukachenko yagize ati: “ Njye na Putin tugomba guhitamo no kubimenyekanisha hano, niba ari ngombwa ku ntwaro zifatika. Kandi bagomba kubyumva uyu munsi ko abo banyamabi b’imahanga bashobora kuduturitsa hagati mu gihugu cyangwa hanze.”

Ibi yabitangaje nyuma yahoo Putin avuga ko ari kwitegura gushyira ibirindiro by’intwaro kilimbuzi ku butaka bwa Bielorussie, mu rwego rwo kwirinda ibitero bikaze byo muri Ukraine ishyigikiwe n’Iburengerazuba.

Kur’uyu wa gatanu kandi, Loukachenko ; inshuti ya hafi y’Uburusiya, yahamagariye amahoro muri Ukraine ndetse no kugirana ibiganiro hatabayeho gukoresha inzira zabangamira ibihugu byombi.

Ati: “Ubu tugomba guhagarara, mbere y’uko dukomeza ikibazo.  Mfite ibyago byo gutanga igitekerezo cyo guhagarika imirwano. Birashoboka kandi ni ngombwa  gukemura ibibazo byose bijyanye n'ubutaka, kongera kwiyubaka, umutekano ndetse n'ibindi bibazo byashyirwa ku meza y'ibiganiro nta mbogamizi.”

 Mar 31, 2023 - 14:54