Gatsibo:  Bahangayikishijwe n’abajura b’imyaka n’amatungo 

Abatuye Akagari ka Matare ko mu murenge wa Rugarama wo mur’aka karere bahangayikishijwe n'ubujura bw'imyaka n'amatungo, gasaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zo kubakiza abo bajura. Ubuyobozi bw'akarere busaba abaturage kwitabira gahunda y'amarondo, nabwo bukabafasha mu migendekere myiza yayo, ndetse buhana abanze kuyarara.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Matare bavuga ko imyaka yibirwa mu mirima, indi bakayikura mu nzu, kimwe n'amatungo ndetse n'ibindi bintu basanga mu nzu.

Buvuga ko amatungo bayaraza mu bikoni bikingwa ariko abajura bakanga bakabimena bakayatwara.

Umwe ati: “ abajura barakaze kuko bari no kudusanga mu mazu nuko bakatwiba. Nta tungo tugira, amagare barayatwara, mbese ibintu byose barabitwiba. Twakweza ibishyimbo baraza bakamena inzugi bakazica nuko bagatwara ibishyimbo byawe.”

Undi ati: “amatungo ya hano ruguru bayatwaye ari hene ishanu, nuko turara ijoro. icyakora tugize amahirwe bazijugunya mu bigori nuko turazibona ariko inkoko zo barazitwara.”

“ikintu uba uvuga ngo wizeye mbana naryo naho kuba riri [itungo] mu gikoni bararyiba. Imyaka bayikura mu murima, hari n’iyo bagenda bakura mu mazu….”

Abaturage basaba ubuyobozi kubafasha bugashyiraho ingamba zituma ubujura bucika mu kagari kabo, kuko buri mu bihungabanya umutekano.

Umwe ati: “turasaba ngo nibura babakurikirane barebe uburyo babafata, turebe ko twagira umutekano.”

Undi ati: “ turasaba ubufasha ngo ababonetse baduhe uburinzi bukomeye nko mu midugudu iwacu, bagire icyo badufasha nk’ubuyobozi.”

Gasana Richard; Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, avuga ko  abaturage aribo ba mbere bafite igisubizo cy’iki kibazo cy'ubujura bw’amatungo n’imyaka  binyuze mu gukora amarondo mu mudugudu wose. Avuga ko  ubuyobozi bwaza bubafasha mu migendekere myiza yayo.

Yagize ati: “ntabwo twavuga amarondo tutavuze abaturage. Icyo tubasaba rero ni ukugira ngo bumve ko bafatanyije n’ubuyobozi bwabo, muri buri Sibo, buri Mudugudu.. hashyirweho gahunda ihamye y’amarondo  noneho tukaza nk’abayobozi gufasha abaturage kugenzura niba yakozwe no gufatira ibihano abatayakoze.”

Iruhande rw’ibi, asaba abaturage kwitabira kurara irondo, bigafasha mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

Ati: “ icyo nabwira abaturage ni uko iyo ikintu gikozwe mu mudugudu umwe ntigikorwe mu wundi byegeranye ntacyo biba bimaze. Bisaba ko amarondo aba mu midugudu yose ku buryo niyo hagize uwiba ikintu mu mudugudu umwe ariko kigafatiwe mu ukurikiyeho.”

Abaturage bo muri aka kagari ka Matare mu murenge wa Rugarama bavuga kandi ko bitewe n'uko ubujura bw'amatungo bukabije, rimwe ngo batekereza kurarana nayo kugira ngo bayacungire umutekano.

Gusa basanga undi muri wabafasha gucyemura ikibazo cy'ubujura ari uko bahabwa amashanyarazi, maze bakajya babona aho banyura birukana abo bajura.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Mar 11, 2024 - 15:49