Perezida Kenyatta yashinje Ruto gushaka kumuhirika ku butegetsi

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yashinje Visi Perezida we, William Ruto bamaze igihe badacana uwaka gushaka kumuhirika ku butegetsi.

kwamamaza

Amakuru dukesha The Nation avuga ko kuwa Gatandatu ubwo Perezida Kenyatta yari ayoboye inama y’Akanama Ngishwanama n’iy’abayobozi batowe mu gace Mt Kenya, yagaragaje ko Visi Perezida we, William Ruto yateguye umugambi wo gushaka kumweguza no kumuhirika ku butegetsi.

Uhuru Kenyatta yakomeje avuga ko uyu mugambi wa William Ruto ariwo watumye yiyunga na Raila Odinga bari bamaze igihe batavuga rumwe.

Nubwo Perezida Kenyatta yavuze ibi, William Ruto we ntabyemera, ahubwo yemeza ko Raila Odinga ariwe washatse guhirika ubutegetsi bwa Kenyatta.

Ruto yavuze ko kuba Odinga yarahisemo kurahira nka Perezida w’igihugu mu gihe hari hatowe Kenyatta, uyu mugabo aribyo yagakwiye gufata nk’igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwe aho kumuhimbira.

Ruto yakomeje agira ati “Ntabwo ndi igicucu, umusinzi cyangwa umusazi ushobora gutanga umusanzu we mu kubaka Guverinoma ngo narangiza anyure inyuma ashake kuyihirika. Nka Visi Perezida, nzi icyo ngomba gukora, sinigeze nkora ikintu gishobora gusenya Guverinoma yacu kandi sinzanagikora sinshobora no kugikora.”

“Kuri mwe mukomeje gukwirakwiza ibihuha, mukwiye kugira ikimwaro, nta kindi mukwiye uretse igisebo.”

Ibi Ruto yabigarutseho ubwo yiyamazaga mu Mujyi wa Malindi.

Hashize igihe hari umwuka mubi hagati ya Perezida Kenyatta na William Ruto. Ni ibintu byatangiye kugaragara ubwo Perezida Kenyatta yafataga icyemezo cyo kwiyunga na Raila Odinga, batavugaga rumwe.

Ibi Ruto yabibonye nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Kenyatta atazamushyigikira mu matora y’Umukuru y’Igihugu nk’uko bari barabyumvikanye kandi niko byagenze kuko Kenyatta aherutse gutangaza ko ashyigikiye Raila Odinga.

 Mar 28, 2022 - 10:54