Ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwinjirije u Rwanda miliyari 1.7 z'amadolari muri 2021

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga buri ku kigero cya 53% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ,ikavuga ko ubu bucuruzi bufite uruhare mu iterambere ry’igihugu aho mu mwaka wa 2021 bwinjije amadolari y'Amareka miliyari 1.7 .

kwamamaza

Ubwo yagezaga ku nteko Ishinga Amateko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa hanze, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga umusaruro wabyo uri ku ijanisha rya 53% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Yagize ati "dushingiye ku ishusho y'imiterere y'ubucuruzi bw'u Rwanda n'amahanga imibare itugaragariza ko ubu bucuruzi buri ku kigero cya 53% n'umusaruro mbumbe w'igihugu, ntabwo ari igipimo kibi ariko akazi ko gukora karacyari kenshi cyane, uruhare mu musaruro mbumbe w'igihugu ugizwe n'ibyoherezwa mu mahanga biri ku kigero cya 19%, ibitumizwayo nabyo biri kuri 34.7%, uruhare rw'ubu bucuruzi mu iterambere ry'igihugu rugaragarira ahanini mu kwinjiza imisoro n'amahoro, mu rwego rwo kwinjiriza igihugu amadovize mu mwaka 2021 ubucuruzi bw'ibintu na serivise byoherejwe mu mahanga byinjije ama dovize agera kuri miliyari 1.7 z'amadolari y'Amerika".                

Abadepite n’abasenateri batanze ibitekerezo bigaragaza ko Guverinoma ,mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucuruzi bw'ibyoherezwa hanze ngo ikwiye kwita no ku buhinzi birushijeho kugirango abanyarwanda bihaze mu biribwa ndetse banakomeza gusagurira amasoko yo mu mahanga.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yasubije intumwa za rubanda ko Guverinoma ikomeje gutekereza n'ibindi bikorwa ndetse hakibandwa ku buhinzi bwakongererwa umusaruro kugirango n'ubucuruzi bukomeze gutera imbere n'ibyoherezwa mu mahanga bikomeze kwinjiriza u Rwanda amadovize.

Mu guteza imbere ubukungu bw’ibyoherezwa hanze Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yashyizeho politike zo guteza imbere ubukerarugendo ,iy’ubuziranenge ndetse no kwimakaza guteza imbere ahantu hihariye mu by’ubukungu bikajyana n’amategeko agena ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge ndetse no korohereza ishoramari kugirango rikomeze gutera imbere mu Rwanda. 

Inkuru ya Zigama Theoneste Isango Star Kigali

 Dec 5, 2022 - 06:23