Perezida Kagame yashimiye uwatorewe kuyobora Guinée-Conakry

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, watorewe kuyobora iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, agize amajwi 86,7%, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée mu nzego z’ingenzi zigamije inyungu z'impande zombi.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ku wa 5 Mutarama (01), abinyujije ku rubuga X, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga muri Guinée rwemeje ibyavuye mu matora yabaye ku wa 28 Ukuboza (12) 2025.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza guteza imbere umubano no gukorana bya hafi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Ati: “Tuzakomeza guteza imbere umubano w’impande zombi ukomeye tunakorane bya hafi mu guteza imbere iby’ingenzi duhuriyeho n’iterambere ry’ibihugu byacu.”

Perezida Mamadi Doumbouya, wari umuyobozi w’inzibacyuho kuva yafata ubutegetsi nyuma ya Coup d’État yo muri Nzeri (09) 2021 yakuyemo Alpha Condé, agiye kuyobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi. Yatsinze amatora akurikirwa na Yero Baldé wagize amajwi 6,59%.

Mu ijambo aherutse kugeza ku baturage, Perezida Doumbouya yatangaje ko Guinée yinjiye mu bihe bishya by’ubumwe, asaba abaturage kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubutabera n’ubwigenge mu bya politiki n’ubukungu.

Ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry umaze igihe uhagaze neza, ndetse ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu Ukwakira (10) 2024 mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, serivisi, ingufu, ishoramari, ubukerarugendo n’ubucuruzi.

 Jan 5, 2026 - 18:09