Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Afurika gushyiraho uburyo bworohereza abakiri bato kuzamura ubushobozi bwabo

Kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda hatangiye inama ya 7 y’ihuriro ry’urubyiruko muri Afurika izwi nka Youth Connekt Africa 2024 iri kwiga ku cyatuma urubyiruko rurushaho kwishakamo ibisubizo by’ibibazo birwugarije. Atangiza iyi nama ku mugaragaro Perezida Paul Kagame yasabye abayoboye ibihugu bya Afurika gushyiraho uburyo bworohereza abakiri bato kuzamura ubushobozi bwabo bukanabafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’ibihugu byabo.

kwamamaza

Perezida Paul Kagame witabiriye umunsi wa mbere w'inama ya Youth Connekt Africa Summit 2024, avuga ko Afurika ifite byose byayifasha kugera aho yifuza kuba ariko hari aho usanga hakiri inzitizi zibangamira urubyiruko kugera ku iterambere.  

Ati “Afrika ifite byose byatuma tuba aho dushaka kuba, no kuba abo twifuza kuba bo, kuba tutabigeraho nitwe dukwiye kubibazwa ubwacu, rero tugomba gushyira imbaraga muri gahunda zitandukanye zafasha abakiri bato kwiyubakiramo, nko mu burezi. Ariko hari ikintu duhora twibagirwa hagati aho, urubyiruko turuha uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabakangurira kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu. Ariko hagomba kuba hari ubwisanzure butuma ibyo byose bishoboka.”

Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze ikigo Power learn project, Mumbi Ndung'u, wanatanze ikiganiro muri iyi nama, avuga ko nubwo hari inzitizi zikibangamiye urubyiruko rwa Afurika ariko ibizava muri iyi nama bitanga icyizere cyo kuzikuraho.     

Ati “Urubyiruko ruhura n’inzitizi zitandukanye, imwe muri zo ni ubushomeri nubwo hari amahirwe menshi y’akazi mu by’ikoranabuhanga ariko si benshi bafite ubumenyi buhagije bubemerera kuyabyaza umusaruro, gusa igishimishije nuko insanganyamatsiko ya youth connect uyu mwaka iri kwibanda ku guhanga udushya binyuze mu burezi kandi urubyiruko rugomba kubyungukiramo, rero ibizava muri iri huriro ry’iminsi 3 bizatanga umusaruro, kandi twanabonye ubushake kubayobozi bacu bayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse ukuntu yitaye ku rubyiruko kuva mu myaka ishize biratanga icyizere.

Ibi abihurizaho n'urubyiruko rw'u Rwanda rwaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu ruvuga ko iyi nama ibaha amahirwe yo guhura na bagenzi babo bakabigiraho.  

Iyi nama ya Youth Connekt Africa 2024 yatangiye kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko isozwa kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, yitabiriwe n'abarenga ibihumbi 3000 baturutse mu bihugu birenga 30 bya Afurika barimo ba Rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi.    

 Nov 9, 2024 - 08:31