Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukora ibishoboka byose ntihazagire usiba amateka y' u Rwanda yanditse n'amaraso.

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kutazemera ko amateka y'u Rwanda yanditswe n'amaraso asibwa n'ikaramu.Ni nyuma yaho hari abakomeje kuvuga nabi u Rwanda mu buryo butandukanye. Ibi yabitangarije mu busabane bwahuje abantu batandukanye mu mugoroba wo kwishimira isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye.

kwamamaza

Ubwo busabane bwabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku Cyumweru ku itariki 2 Nyakanga (07) 2023, mbere y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora.

Agaruka ku mateka y'y'italiki ya 1 Nyakanga (07) witiriwe ubwigenge; ubwo igihugu cyavaga mu bukoloni hamwe n’ibindi bya Afurika bikigenga, ndetse n'italiki ya 4 Nyakanga (07) yo kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko kuba iyi minsi ifite icyo ihuriyeho ndetse n'icyo itandukaniro.

Yagize ati "Itariki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira mu cyumweru kimwe muri Nyakanga (07), ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n’uko itandukanye."

Ku mpamvu zo kuba iyi minsi yizihirizwa umunsi umwe bijyanye n'igisobanuro cyayo, yavuze ko "Umunsi w’itariki 4 Nyakanga (07), kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani. Ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 4 Nyakanga (07), ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, igihugu cyacu gitangira kubara."

"Ibihugu byinshi bifite ubwingenge ku izina gusa!"

Perezida Kagame yavuze ko ku itariki 1 Nyakanga 1962, ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse ariko ntibyakorwa.

Yagize ati :"Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije."

Perezida Kagame w'U Rwanda yagaragaje ko ibyo bitabaye ku Rwanda gusa, ahubwo ibyo ari kimwe ku bihugu bitandukanye byabonye ubwigenge ku izina gusa.

Yavuze ko igihugu [u Rwanda] kidakwiriye kuzasubira inyuma ku mpamvu zatumye cyibohora, ahubwo ko abantu bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza.

Yagize ati:"Ibyo ni uguhitamo. Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi, muzabaho nabi. Byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika kugira icyo ukora, bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira."

Urubyiruko rwasabye gukora ibishoboka ikaramu ntibise amateka yanditswe n'amaraso.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora yanditswe mu maraso, bitewe n'uko abantu bayaruhiye.

Ati: "Ntashobora rero keretse mubyemeye, ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y’abanyu."

Yavuze ko abanditse amateka y’u Rwanda yo kwibohora bari mu myaka y’urubyiruko, maze asaba urubyiruko rw’uyu munsi gukomeza ayo mateka, ati: "n’iyo byaba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino".

Perezida Kagame yavuze ko kugeza uyu munsi hari abantu bashaka gusiba amateka y’u Rwanda bifashishije wino ku buryo hari ibyo umuntu asoma ku Rwanda akibaza niba ari igihugu kibamo abantu.

Yagize ati: "Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwarundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu. Abo rero, ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo. Iyo ushaka kwereka umuntu ko ibyo akuvugaho atari byo, ntabwo ari ngombwa ko urwana na we, urwana n’icyo aheraho ajya kwereka abantu ko ariko umeze."

"Iyo uhora usabiriza, wemera ko haba umwiryane hagati yacu, uhora wifashe mu mufuka ntacyo ukora, ibyo ni byo aheraho akavuga ngo dore abanyarwanda ni uko basa, ni ko bameze."

Yifashishije ibyavuye mu bushakashatsi iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’Ubuzima bugaruka ku ndwara zitandura, ndetse harimo n' igaragaza ko imibare y’abanywa inzoga izamuka, Perezida Umukuru w'Igihugu yasabye abanyarwanda kwirinda guhera mu businzi ahubwo bagaharanira ikintu cyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa na wino.

 Jul 3, 2023 - 14:18