Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya, barimo uwa Denmark (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 8 Nzeri (09) 2025. Abo ni Ambasaderi Casper Stenger Jensen wa Denmark, Irene Vida Gala wa Brazil, Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri.

kwamamaza

Ni ubwa mbere ibihugu bya  Denmark na Brésil bigize ba ambasaderi ufite icyicaro mu Rwanda.Denmark yari iherutse gufungura ambasade yayo i Kigali muri Kanama (08) 2025, iba imwe muri nke  gifite ku Mugabane wa Afurika kuko zabarirwaga muri 11 gusa.

Ambasaderi mushya wa Denmark, Casper Stenger Jensen, yavuze ko ibihugu byimbi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, bityo azaharanira ko ishoramari hagati y’impande zombi ritera imbe.

Yagize ati:“Ikintu kimwe nzashyiramo imbaraga ni ukureba niba hari uburyo twarushaho guteza imbere ibyerekeye ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.”

Mu kugaragaza amarangamutima ye, yifashishije urukuta rwe rwa X, Ambasaderi Jensen yagize ati:"Nagize umugisha wo gushyikiriza impapuro zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu natangiye imirimo ku mugaragaro nka Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Niteguye kurushaho gushimangira umubano, ubufatanye n’ubuhahirane hagati ya Denmark n’u Rwanda.”

Ubusanzwe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye. Ayo arimo amasezerano ibihugu byombi byasinye muri Mutarama (01) 2024, y’ubufatanye mu bijyanye n

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Denmark yagiye yohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu 2018.

ku rundi ruhande, Ba ambasaderi bashya ba Brazil, Misiri n’u Bufaransa bashimangiye ko bazakomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byabo n’u Rwanda, binyuze mu bufatanye bwubakiye ku nyungu rusange.

Bamwe mu banyarwwanda bishimiye uko u Rwanda gikomeje gushimangira dipolomasi yayo no kongera ubufatanye mpuzamahanga nk'uburyo bwo koroshya imigenderanire n’ubuhahirane.

Uwitwa Daniel Hakuzweyezu kuri X yagize ati:" Ndishimye cyane kuba Ambasade ya Brezil  ubu iri i Kigali. Ubu sinzongera guhura n’imbogamizi zo kujya muri Kenya gushaka viza. Imana iguhe umugisha Ambasaderi Irene, urakaza neza!"

 Sep 9, 2025 - 07:27