Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi batuzuza inshingano n'imishinga idindira

erezida Paul Kagame yagaragaje ko kubazwa inshingano ku bayobozi ari ingenzi, kandi ko imishinga idindira cyangwa itagezwa ku ntego zayo bigira ingaruka. Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa kane, ku wa 5 Gashyantare (02) yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20.

kwamamaza

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kuba umusemburo w’iterambere ry’u Rwanda. Yavuze ko ibiganiro n’imyanzuro bifatirwamo “bigira uburyo bifasha Igihugu gutera intambwe ndende iganisha ku bindi bikorwa.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko inama nk’iyi zigamije kurebera hamwe urugendo rw’Igihugu, aho cyavuye, aho kigeze n’aho kigana. Yagaragaje ko inama zihuza inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu n’Abanyarwanda baturutse mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize atti:"Ibyo byose, bijya gutangira urwo rugendo, rwashingiraga ku gushaka kwigira nk’abantu, nk’Igihugu, ku buryo tutabaho bitewe n’amahirwe twagize kubera ko ari uwatugiriye imbabazi agashaka kudufasha yaba yabuze bikatugiraho ingaruka zitari nziza kandi mwese muzi. Kwigira rero, ni yo ntego, ni wo mugambi, ni yo nshingano twese dufite."

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya ubukene no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ibyo bitagomba gutuma habaho kwirara.

Yagize ati: "Ariko Igihugu nk’icyacu, u Rwanda, ibibazo ndetse n’amahirwe twaba dufite byose hamwe, mu miterere yacu, ntabwo twakumva bihagije ngo twateye intambwe, dushaka kongera gutera indi ntambwe ndende kurusha iya mbere."

Umukuru w’Igihugu yanenze imikorere idahwitse y’abayobozi batuzuza inshingano zabo hamwe n’imishinga idindira. Yavuze ko hari igihe imishinga itegurwa n’inzego cyangwa igatangira ntikurikiranwe, bigatuma ihagarara, igenda buhoro cyangwa igakorwa nabi.

Ati: "Ugasanga umushinga warateguwe ariko utegurwa utuzuye kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe, mbere y’abandi, ugasanga urwo rwego ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga. Icya kabiri niba n’umushinga watangiye, ukwiriye gukurikiranwa, kureba ko ugenda uko byari bikwiye kuba bimeze. Ugasanga akenshi, umushinga uri aho, waba wahagaze, waba ugenda nabi, waba ugenda buhoro, ntawe ubizi, nta wakurikiranye kugira ngo ibintu bijye mu buryo."

Perezida Kagame yashimangiye ko abayobozi bagomba kugeza ku baturage ibyo babagomba ku gihe, kandi igihe bitakozwe hakabaho kubazwa inshingano, haba mu nzego z’ibanze cyangwa mu zindi nzego.

Ati: "Aho rero harimo no gufata inshingano. Gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi, kugira ngo ibyo dukora, ibyo dukwiye kuba tugeza kubo tuyobora, igihe nikigera tube twabibaha, nitutabibaha tube twabibazwa."

Yagaragaje ko umuco wo kubazwa inshingano uzakomeza kwimakazwa, kuko ari bwo buryo buzafasha Igihugu kugera ku iterambere rishimishije. Yongeyeho ko gukurikirana imishinga no gufata inshingano ku bayobozi bidahagije, ahubwo hakwiye no kubazwa abayobozi batuzuza inshingano zabo kugira ngo ibikorwa by’iterambere bihinduke iby’ukuri kandi bifashe Abanyarwanda.

Perezida Kagame yanashimangiye ko Abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ari bo bagomba kugena uko babaho, bazi aho bava, aho berekeza n’indangagaciro zibagize nk’Igihugu, kuko nta wundi muntu wagombye kubigenzura.

 Feb 5, 2026 - 13:53