Perezida Kagame ni we wambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu (Amafoto)

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar w'imyaka 27 yegukanye umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y'Amagare mu gusiganwa mu muhanda, yakiniwe mu Mujyi wa Kigali.

kwamamaza

Perezida Kagame ni we wambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu, anamushyikiriza impano iri mu ishusho y’ingagi, yagiye ihabwa abakinnyi bose babaye aba mbere mu masiganwa 13 yakinwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza iri rushanwa ari kumwe na Perezida wa UCI, David Lappartient n'Igikomangoma Albert II wa Monaco.

Ni ubwa kabiri ayitwaye yikurikiranya nyuma y’iyo yatwariye i Zurich mu Busuwisi mu 2024, muri Shampiyona y'Isi y'Amagare nyuma yo gutsinda isiganwa ryo mu muhanda.

Umubiligi Evenepoel Remco wasoreje ku mwanya kabiri yahawe umudari wa feza mu gihe Umunya-Ireland Heal Ben, yambitswe umudari w’umuringa.

 Sep 28, 2025 - 19:37