
Amwe mu mafoto utabonye ya Perezida Kagame na Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye, ubwo bitabiraga Car Free Day
Oct 19, 2025 - 15:47
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day iba kabiri mu kwezi mu mujyi wa Kigali.
kwamamaza
Iyi siporo rusange yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mbere y’uko Perezida Diomaye Faye asoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye, yashimye uruzinduko yagiriye mu Rwanda avuga ko ibihugu byombi bikomeje gukorana mu kubaka Afurika yigenga kandi ihanga ibishya.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati “Uruzinduko rwanjye rw’akazi mu Rwanda rwasojwe n’ubuvandimwe n’ubutwererane.
Ndashimira Perezida Kagame, Guverinoma ye n’Abanyarwanda banyakiriye neza.” Umukuru w’Igihugu cya Sénégal kandi yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’ubudaheranwa n’impinduka muri serivisi z’iterambere.
Perezida Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw'iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yaherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier.
















Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye, ubwo bitabiraga Car Free Day
















Abantu batandukanye bitabiriye siporo rusange kuri BK Arena






















Abitabiriye siporo rusange bakoze imyitozo itandukanye

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


