
Ikipe ya Newcastle united yabonye itike yo kuzitabira imikino ya UEFA champions league.
May 23, 2023 - 11:54
Ikipe ya Newcastle yaboneye itike yo kuzitabira irushanwa rya Champions League ry’umwaka utaha w’imikino 2023-2024 ku kibuga cyayo cya St.James Park stadium , ku mukino yaraye inganyijemo n’ikipe ya Leister City. Ni mugihe Liester City yarwanaga no kubona amanota atatu yashoboraga kuyivana mu makipe ari mu murongo utukura ariko birangiye ibonye inota rimwe gusa.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba w’ejo warangiraga amakipe yombi anganije (0-0), ibyishimo byari byose ku bafana n’abakinnyi ba Newcastle united kuko wahise ubahesha inota rimwe gusa basabwaga kugira ngo babone itike yo kwerekeza muri champions league umwaka utaha.
Ikipe ya Newcastle United yaherukaga mu mikino ya champions League muri 2003-2004, ubwo mu matsinda yasozaga ku mwanya wa Gatatu nyuma ya FC Barselona na Enter Milan.
Ubu ikipe ya Newcastle ihagaze ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Ubwongereza, aho ifite amanota 70 mu mukino 37.
Ubusanzwe muri champion y’Ubwongereza hafatwa amakipe 4 ahita ajya muri champions league. Nimugihe ikipe ya gatanu “Liverpool’ ubu ifite amanota 66 mu mikino 37 gusa, niyo yatsinda umukino wayo wa nyuma isigaranye, ikipe ya Newcastle igatakaza umukino wa nyuma isigaranye, hasigaramo ikinyuranyo cy’inota 1, ntacyo byahindura ku rutonde rw’uko amakipe akurikirana muri shampiyona y’Ubwongereza.
Kugeza ubu, Andi makipe amaze kubona itike yo kujya muri champions league mu Bwongereza harimo Manchester City na Arsenal. Nimugihe ikipe ya Manchester United irikubarizwa ku mwanya wa 4 isambwa kubona inota 1 gusa mu mikino 2 isigaranye kugira ngo yizere kuba izakina imikino ya champios league y’umwaka utaha.
Yanditswe na Deo Niyomwungeri/Isango Star.