
Intimba y'Abafana ba Rayon Sports yakomereje mu gikombe cy'Intwari
Jan 29, 2026 - 23:58
Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma, Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026.
kwamamaza
Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka muri bamwe mu bakinnyi bayo barimo Abedi Bigirimana wari umaze igihe adakina kubera imvune yaramaranye iminsi, uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati uburyo bwo kugera imbere y'izamu ari bucye ku makipe yombi.

Amahirwe ya mbere mu mukino yabonetse ku munota wa 17" ubwo rutahizamu a Police FC Ani Elijah yahushije igitego cyabazwe nyuma yo gusiga Bayisenge Emely, ateye umupira mu izamu, ukurwamo neza n’umunyezamu Kwizera Olivier wari wasohotse nyuma yaho gato n'ubundi Ani Elijah yongeye kurata amahirwe asa nkayo yarabonye na none asanga kwizera Olivier ari maso, Mu minota y'igice cya mbere yaranzwe no kudahuza umukino cyane cyane mu kibuga hagati lgice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Polisi fc yatangiranye imbaraga maze bidatinze ibona kufura yatewe na Ishimwe Christian hafi y’uburuga rw’amahina, umupira ukurwamo na Kwizera, ikipe ya polise fc ntiyacitse intege kuko yakomeje kotsa igitutu Murera maze ku munota wa 65" ibona Penaliti ku mupira wakozwe mu rubuga rw’amahina na Chimanga, Penaliti yinjijwe neza Byiringiro Lague polise fc iyobora umukino.

Umutoza wa Rayon Sports Bruno ferry Nyuma yo gutsindwa igitego, yakoze impanduka havamo abakinnyi barimo Kitoga hinjiramo Sindi Paul jesus ariko ntibyagira icyo bitanga Mu minota 10 ya nyuma, Rayon Sports yakomeje gusatira ku buryo bukomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko bikagorana kuri Rayon Sports, Umukino warangiye Police FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma izahuramo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya, amakipe yombi azaba ahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


