
Amakipe y’Abarabu yagaragaje imbaraga mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2022
Mar 28, 2022 - 10:40
Amakipe y’ibihugu bya Afurika nk’andi makipe yo ku yindi migabane, akomeje guhatana ashaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Isi, izaba mu mpera z’uyu mwaka ikazabera muri Qatar.
Kuri uyu wa Gatanu, habaye imikino itandukanye yo kwishakamo amakipe atanu azahagararira Afurika muri iri rushanwa aho hakinwe imikino ibanza, hakazakinwa n’iyo kwishyura.
Amakipe afatwa nk’ibihange kuri uyu mugabane wa Afurika y’Abarabu niyo ahabwa amahirwe menshi, aho, Algérie yatsinze ikipe y’igihugu ya Cameroon igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Islam Slimani ku munota wa 40 w’umukino, ndetse n’ikipe iherutse gutwara igikombe cya Afurika Senegal, itsindwa n’ikipe ya Misiri igiteko kimwe rukumbi.
Mu mikino y’igikombe cy’Isi yabaye mu mwaka wa 2018 amakipe yose yari ahagarariye Afurika, ntiyabashije kubona amahirwe yo kurenga imikino y’amatsinda.
Ikipe y’igihugu ya Morocco n’iya Tunisie nizo zimaze kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi inshuro nyinshi, aho zose zimaze kuyitabira inshuro eshanu.
Ikipe zizatsindira itike yo gukina igikombe cy’Isi zizamenyekana nyuma y’imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa kabiri ku ya 29 Werurwe 2022.
Uko imikino yose yabonetsemo ibitego 5 yagenze:
RD Congo 1:1 Morocco
Cameroon 0:1 Algérie
Mali 0:1 Tunisie
Egypte 1:0 Senegal
Ghana 0:0 Nigeria