Umushyikirano 2024: Perezida Kagame arasaba abayobozi gusasa inzobe bakisuzuma

Mu ijambo ritangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye abayobozi gufata umwanya wo kwisuzuma bareba ibyagezweho mu myaka yabanje aho gukomeza gufata ingamba rimwe na rimwe zidashyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Imyaka ibaye 20 hatangijwe gahunda y’Umushyikirano ndetse kuri ubu ni ku nshuro ya 19 abanyarwanda bari mu minsi ibiri ihuza ababahagarariye mu byiciro binyuranye baganira ku iterambere ry’igihugu n’inzira yo gukemura ibikibangamiye abaturage.

Ni imyaka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aheraho avuga ko bidakwiye ko abayobozi baba bakigaragaza ibibazo badakemura nyamara biri mu nshingano zabo, asaba abitabiriye iyi nama gusasa inzobe bakaganira kuri ibyo.

Ati "iyi nama y'umushyikirano ibaye kenshi, turashyikirana, turajya hamwe, turahura ngo turebe aho tuvuye, tuze gusuzuma tureke kuvuga gusa ingamba n'imigambi dufite, tuze kubwizanya ukuri, bimwe bitubuza kwihuta, kuba babandi dukwiriye kuba turi mu bikorwa no kubaka igihugu, ntabwo twahora dusubiramo amakosa buri munsi, ntabwo aribyo, ntabwo ariko bikwiye kuba bimeze".   

Mu rwego rwo kwisuzuma, Édouard Ngirente, Ministiri w’intebe w’u Rwanda akaba n’umukuru wa Guverinoma, aravuga ko bashyize imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka cyo kimwe na gahunda y’imyaka 7 NST1, ariko nanone ngo hari ibitaragerwaho.

Ati "imyanzuro y'umushyikirano w'umwaka ushize wateranye ku itariki ya 27 na 28 Gashyantare umwaka ushize yanafashe imyanzuro inyuranye ikaba yarashyizwe mu bikorwa ku rwego rwa 91% ndetse ibikorwa bike bitari byarangira ni ibyasabaga inyigo zirambuye cyane zikaba ziri gukorwa zigeze kure".

Akomeza agira ati "gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 ikubiyemo ibikorwa byinshi bikaba byaragombaga gushyirwa mu bikorwa na Guverinoma mu gihe cy'imyaka 7 irangira uyu mwaka wa 2024, muri iyi gahunda ibyinshi byagezweho ku kigero gishimishije n'ubwo hagiye haba imbogamizi nyinshi kw'isi zagiye zihungabanya bimwe zigatuma bimwe bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, tugiye kwongera imbaraga no kunoza imikorere y'inzego ndetse no kongerera abaturage ibyo bakeneye ko tubagezaho".            

Iyi nama y’igihugu y’umushyikirano ya 19, iri kubera mu mujyi wa Kigali no ku rwego rwa buri ntara yo mu gihugu hiyongereyeho abanyarwanda baba mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Irasoza kuri uyu wa Gatatu aho iri kwiga cyane cyane ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 24, 2024 - 08:40