
OTAN yashinje Uburusiya ubushotoranyi nyuma ya drone yaguye ku nyubako ituwe muri Romania
May 29, 2026 - 10:36
Umuryangowo gutabarana wa OTAN wamaganye icyo wise imyitwarire y’uburangare n’ubushotoranyi bw’Uburusiya nyuma y’uko drone yabwo iguye ku nyubako ituwemo abaturage mu mujyi wa Galati muri Romania, abantu babiri barakomereka. Ni igikorwa cyazamuye impungenge z’umutekano ku mupaka w’ibihugu bigize uwo muryango bihana imbibi na Ukraine.
kwamamaza
Iyi drone yaturikiye ku nyubako ituwe iri mu burasirazuba bwa Romania, hafi y’umupaka wa Ukraine, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, mu gihe u Burusiya bwari bukomeje ibitero byabwo kuri Ukraine.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na OTAN, umuvugizi wayo Allison Hart yavuze ko uwo muryango wamaganye uburangare bw’Uburusiya, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yatangaje ko yavuganye na Perezida wa Romania kugira ngo amugaragarize ubufatanye busesuye ndetse no kwihanganisha abakomeretse.
Inzego z’ubutabazi za Romania zatangaje ko iyo drone yaturikanye imbaraga nyinshi nyuma yo kugonga inyubako ituwemo abaturage mu mujyi wa Galati. Abantu babiri bari muri iyo nyubako bakomeretse byoroheje bahise bahabwa ubuvuzi ku buryo ubuzima bwabo butari mu kaga.
Ni ubwa mbere kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, drone y’Uburusiya ikomerekeje abaturage ku butaka bwa Romania, igihugu kiri muri OTAN. Ibi byahise bifatwa nk’ikimenyetso gishya cy’uko ingaruka z’iyo ntambara zikomeje kwegera ibihugu by’uyu muryango wo gutabarana.
RFI ivuga ko Perezida wa Romania, Nicusor Dan, yahise akoresha inama y’umutekano yihutirwa kugira ngo harebwe ingamba zikwiye gufatwa nyuma y’iki gikorwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yavuze ko ibyabaye bikomeye kandi bidafite inshingano, inatangaza ko yamaze gusaba OTAN kwihutisha kohereza ibikoresho byo guhangana na za drones ku butaka bwayo.
Nubwo bimeze bityo, Minisiteri y’Ingabo ya Romania yagerageje kugabanya impungenge, ivuga ko igihugu kitagabweho igitero mu buryo butaziguye, ahubwo ko cyahuye n’ingaruka z’intambara iri kubera hafi y’umupaka wacyo.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko Uburusiya bwarenze undi murongo muri iyi ntambara, ashimangira ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzakomeza kongera igitutu kuri Moscow binyuze mu kuyifatira ibihano bishya.
Ku ruhande rw’Ubufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Noël Barrot, yamaganye icyo gikorwa, avuga ko ari ubushotoranyi budafite inshingano budashobora guca intege ibihugu bikomeje gushyigikira Ukraine.
Romania yahise ihamagaza ambasaderi w’Uburusiya kugira ngo atange ibisobanuro ku byabaye. Mu myaka itatu ishize, icyo gihugu kimaze gutangaza inshuro nyinshi drones z’Uburusiya zinjira mu kirere cyacyo, ariko iyi ni yo nshuro ya mbere iguye ku nyubako ituwemo abaturage.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


