Ruswa: Eva Kaili wari Visi perezida wa EU yegujwe n’Inteko ishinga amategeko y’Uburayi.

Inteko ishinga amategeko y’Uburayi yeguje Eva Kaili watowe n’Ubugereki ku mwanya wa visi-perezida, nyuma yo kugira uruhare muri ruswa ivugwa yatanzwe n’igihugu cy’abarabu, cya Qatar.

kwamamaza

Iki cyemezo cyemejwe n’abadepite hafi ya bose bagize inteko y’Uburayi  mu matora yabereye i Strasbourg kur’uyu wa kabiri, aho muri 628 bayigize, abagera kuri 625 batoye bemeza ko nyeguzwa. Ni mugihe umwe yatoye ashyigikira ko aguma mu nshingano ze, babiri barifata.

 Nimugihe kweguzwa kwa Eva Kaili kwasabaga nibura bibiri bya gatatu b’abagize inteko  y’Uburayi.

 Ibi bibaye mugihe polisi yasatse ibiro by’inteko y’Uburayi biri I Bruxelles , ku nshuro ya 20 kuva ku wa gatanu ndetse bane batabwa muri yombi kubyo kugira uruhare muri iyi ruswa.  Abadepite bavuga ko demokarasi y’Uburayi yagabweho igitero.

(@AFP)

 Dec 13, 2022 - 13:38