Abasirikare ba RDC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Ingabo za Uganda (UPDF) zashyikirije ku mugaragaro abasirikare batanu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari barahungiye ku butaka bwayo mu gihe bahungaga ubwo umujyi wa Goma  wafatwaga n'abarwanyi ba AFC/M23. Uyu muhango wabereye i Kasindi-Lubiriha ku wa 17 Ugushyingo (11), mu birometero 90 i Beni mu Ntara ya Nord-Kivu.

kwamamaza

Nubwo Goma yafashwe muri Mutarama (01) 2025, aba basirikare bafashwe muri Nyakanga (07). UPDF yatangaje ko yabahaye ubuhungiro bw’agateganyo ibafasha kubona umutekano n’amakuru y’ibanze nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga yita ku bari mu kaga. Nta n’umwe muri bo wasabye ubuhungiro bwa politiki, kuko bose bagaragaje icyifuzo cyo gusubira iwabo.

Icyo gikorwa cyakurikiranywe n’inzego z’abinjira n’abasohoka z’ibihugu byombi. Gen Evariste Somo Kakule, Guverineri w’igisirikare wa Nord-Kivu, yashimiye Uganda ku bufasha yahaye aba basirikare ndwtse anashimangira ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukenewe cyane mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje guhitana ubuzima bw'abasivile mu Burasirazuba bwa RD Congo.

@Radio Okapi 

 Nov 19, 2025 - 09:21