Iran yateguje kugaba igitero ku ngabo za Amerika zakwinjira mu muhora wa Hormuz

Iran yihanangirije ko izagaba ibitero ku ngabo za Amerika nizigerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora wa Hormuz, nyuma y’uko Perezida Donald Trump kuri uyu wa 4 Gicurasi (05) 2026 atangije igikorwa cya gisirikare cyo kurinda amato arenga 900 afungiye muri ako karere. Iran yavuze ko ibyo byaba binyuranyije n’agahenge kashyizweho.

kwamamaza

Ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko ingabo za Amerika zizibasirwa mu gihe zagerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.

Uyu muburo watanzwe kuri uyu wa Mbere n’Umugaba w’ingabo ziri ku cyicaro cya Khatam Al-Anbiya, Gen. Ali Abdollahi, wavuze ko ingabo z’amahanga, cyane cyane iza Amerika, zizibasirwa kandi zikagabwaho igitero mu gihe zakwinjira muri uwo muhora.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida Donald Trump, yifashishije imbuga nkoranyambaga, atangaje igikorwa yise “Projet Liberté”, "Umushinga wo kubohora" kigamije guherekeza amato arenga 900 afungiye mu Kigobe cya Persian kugira ngo abashe kunyura mu muhora wa Hormuz. Amerika yatangaje ko izifashisha abasirikare bagera ku 15,000, indege zirenga 100 n’amato ya gisirikare arimo asenya za misile.

Iran yavuze ko icyo gikorwa ari ukwivanga mu miyoborere mishya yashyizeho muri uyu muhora, ndetse ikabyita kurenga ku gahenge kariho. Umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko ya Iran yavuze ko Hormuz idashobora gufungurwa n’amagambo ya Trump ku muga nkoranyambaga.

Mu gihe hakomeje uwo mwuka wo kutumvikana, hari n’ibimenyetso by’uko umutekano wifashe nabi mu burasirazuba bwo hagati. Ubwato bw’ubucuruzi bwagabweho igitero ubwo bwari hafi y’icyambu cya Al-Fajira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe andi mato yaburiwe gusohoka byihuse ku nkombe zaho.

Ku rundi ruhande, Iran yahagaritse ubwato bumwe bugamije kugenzura ibyangombwa byabwo, mu gihe Amerika yo yatangaje ko yasubije Pakistan abakozi b’ubwato bwa Iran bwari bwafashwe mu kwezi gushize.

Iyi ntambara y’amagambo n’ibikorwa bya gisirikare iri kuzamura impungenge ku rwego mpuzamahanga. Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yatangaje ko ihagarikwa rya Hormuz rifite ingaruka zikomeye ku itangwa rya peteroli muri Aziya-Pasifika.

Naho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, we yasabye ko uyu muhora yafungurwa binyuze mu biganiro hagati ya Iran na Amerika, agaragaza gushidikanya ku gikorwa cya gisirikare cya Washington.

Nubwo ibiganiro bikomeje mu ibanga hagati ya Tehran na Washington, umwuka ukomeje gukomera, aho impande zombi zigaragaza ko ziteguye gukomeza gutsimbarara ku nyungu zazo muri aka karere k’ingenzi ku bukungu bw’isi.

@RFI

 May 4, 2026 - 09:21