Amerika yatangiye iperereza rishobora kuvamo imisoro mishya ku bicuruzwa biva hanze

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatangiye gukora iperereza ryagutse ku bucuruzi mpuzamahanga ryibanda ku bihugu n'ibigo bisaga 70 birimo Ubushinwa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ubuyapani n’Ubuhinde, rigamije kugaragaza ibihombo ubukungu bwayo bushobora guterwa n’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga. Iri perereza ryatangajwe ku wa 11 Werurwe (03) na White House, rikaba ari intambwe ya mbere ishobora gutuma hashyirwaho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rutesheje agaciro imwe mu misoro yari yarashyizweho mbere.

kwamamaza

Ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko bwatangiye uru rukurikirane rw’iperereza hagamijwe kumenya niba ibicuruzwa bimwe bituruka mu mahanga bigira ingaruka mbi ku nganda n’ubukungu bw’imbere mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’umuhagarariye White House ushinzwe ubucuruzi, Jamieson Greer, iperereza rya mbere rizibanda cyane ku bihugu cyangwa ku turere byagaragayeho ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa byinshi kurusha ibikenewe ku masoko yabyo, bigatuma byoherezwa ku bwinshi mu mahanga.

Yavuze ko mu bihugu bizibandwaho harimo Ubushinwa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ubuyapani, Ubuhinde na Mexique. Muri rusange, iperereza rya mbere ku bihugu cyangwa ibigo by'ubucuruzi bigera kuri 15 ndetse kimwe gikorweho iperereza ukwacyo.

Nubwo bimwe muri ibyo bihugu bifitanye amasezerano y’ubucuruzi na Amerika agena urwego ntarengwa rw’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri iki gihugu, ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko iperereza rizarenga kuri ayo masezerano kugira ngo hamenyekane niba hari ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Hari kandi iperereza rindi rizibanda ku bihugu bikekwa ko bikoresha imirimo y’agahato mu gukora ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika. Iryo perereza rishobora kugera ku bihugu bigera kuri 60, kandi nibigaragara ko ibyo bicuruzwa byakozwe hakoreshejwe imirimo y’agahato, bishobora guhagarikwa kwinjira ku isoko rya Amerika.

Iperereza rigiye gukorwa hashingiwe ku itegeko ry’ubucuruzi ryo mu 1974, riteganya ko habanza gukusanywa ibitekerezo by’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi, hagakurikiraho ibiganiro n’iburanisha mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

White House ivuga ko yifuza ko iri perereza ryarangira vuba kugira ngo hashyirweho imisoro mishya ishobora gusimbura iyari yashyizweho by’agateganyo muri Gashyantare (02).

Mu kwezi gushize, urukiko rw’ikirenga rwa Amerika rwatesheje agaciro igice kinini cy’imisoro yari yarashyizweho na Perezida Donald Trump ashingiye ku itegeko ryo mu 1977. Urwo rukiko rwemeje ko Perezida adafite ububasha bwo gushyiraho iyo misoro atabyemerewe na Kongere.

Iyo misoro yari yarinjirije Leta ya Amerika miliyari 166 z’amadolari, ariko ishobora gusubizwa ibigo by’ubucuruzi byayishyuye nyuma y’uko bimwe muri byo byatangiye kuregera inkiko bisaba kuyigarurirwa.

@France24, RFI

 Mar 12, 2026 - 09:40