Ntibagomba kuvanga ikibazo cya AFC/M23 n’icy’umutekano w’u Rwanda - Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amahanga adakwiye guhirikira ku Rwanda uruhare mu bibazo by'umutekano muke byugarije DRC, ahubwo akwiye gusaba u Burundi gucyura Ingabo zabwo zirenga ibihumbi 20 ziri muri iki gihugu ndetse n’Ingabo za Congo zigahagarika ibitero byo mu kirere zikomeje kugaba.

kwamamaza

Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu kiganiro yagiranye na RBA yagaragaje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari yo ikomeje kwica agahenge yemeranyijeho n’Umutwe wa M23.

Yavuze ko kandi imikoranire y'Ingabo z'u Burundi n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, iri mu byatumye umubano wabwo n'u Rwanda urushaho kuzamba.

Nduhungirehe yavuze ko ibyirengagijwe muri iki kibazo harimo n’ingabo z’u Burundi zinjiye muri iyi ntambara zigiye gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya umutwe wa AFC/M23, zikora ibikorwa bitandukanye birimo no kwica urubozo Abanyamulenge.

Ati “Ikibazo cy’abasirikare b’Abarundi, ubu bageze ku bihumbi 20 bari hariya muri Kivu y’Amajyepfo batangatanze imidugudu y’Abanyamulenge bakababuza kujya ku masoko kugira ngo babicishe inzara. Ibyo bintu birimo kuba, ngira ngo hashize amezi ane cyangwa atanu tubwira bagenzi bacu bo mu bihugu bindi, kandi bose barabyemera ko ari byo.”

Yashimangiye ko amahanga yemera ko ari RDC yarenze ku gahenge kemeranyijweho mu bihe bishize.

Ati “Ni ukuvuga ko bemera ko Guverinoma ya Congo itubahiriza ako gahenge. Iyo wasinye amasezerano y’amahoro ariko ugakoresha indege zawe mu kujya kurasa ibirindiro by’uwo mwarwanaga ndetse ugakoresha n’abacanshuro bandi wazanye mu gihugu ni ibintu bitumvikana.”

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe, agaruka ku birego by’abavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC, yavuze ko ahubwo amahanga kwiye gusaba ingabo z’Abarundi anasabe n’Ingabo za Congo kureka ibitero byo mu kirere.

Ati “Ntibagomba kuvanga ikibazo cya AFC/M23 n’icy’umutekano w’u Rwanda. Nibabanze basabe Ingabo z’Abarundi zirenga ibihumbi 20 ziri hariya [kuhava], zibasira Abanyamulenge, zikabagota zikabicisha inzara. Niba ayo mahanga ashaka amahoro nasabe izo ngabo z’Abarundi hanyuma rero anasabe n’Ingabo za Congo kureka ibitero byo mu kirere, by’indege na drones kuko ari byo bituma Umutwe wa M23 usubiza.’’

Magingo aya AFC/M23 yatangaje ko yamaze gufata umujyi wa Uvira ndetse yasabye abaturage bose gusubira mu byabo kuko yo icyo iharanira ari ukurinda abaturage.

 Dec 11, 2025 - 09:39