Nyaruguru:Bari babangamiwe no gusabira serivise mu ivumbi none babonye ibiro bishya!

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Fugi ko mu Murenge wa Ngoma barishimira ko baciye ukubiri no kujya kwaka serivisi mu biro by’akagali kakoreraga mu kigo cy’ishuri. Bavuga ko aho kakoreraga hatumagamo imbaragasa kuburyo bamwe byabaviragamo no kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mur’ aka Kagali ka Fugi bavuga ko bajyaga gushaka serivisi mu biro by’akagali kakoreraga mu rwunge rw’amashuri rwa Fugi.

Bavuga ko akagali katari kajyanye n’igihe, ariko bagashima ubuvugizi bakorewe none bakaba barubakiwe akajyanye n’ikerekezo.

Umwe yagize ati: “Mbese akagari kari kameze nka Nyakatsi, ntabwo kari kajyanye n’igihe. twabyiganaga n’abanyeshuli kubera ko Akagali bari baragashyize mu kigo cy’amashuli, niho bakoreraga. Abantu bajya gutanga ikibazo, hamwe n’abanyeshuli nuko ugasanga ni vurugu vurugu, umuntu ntabone uko atanga ikibazo. Umwana ni ukuba anyuze aho, wavuga umuyobozi ntiyumve ugasanga ni ibibazo biri aho!”

“ ukabona umunyeshuli akubise umupira mu biro, abantu bagasohoka bati ‘biragoranye’.ugasanga dutashye n’ibibazo bidashubijwe.”

Undi ati: “ ntabwo kari gapavomye, mbese kari nyakatsi! Wajyaga no kwaka serivise maze wagera hanze ukitora imbaragasa!”

Ubu aba baturage baravuga ko bubakiwe ibiro bishya by’Akagali, kuburyo batazongera kugura n’ibyo bibazo.

Umwe yagize, ati: “ubu twishimiye akagali gashyashya kubera ko bakubatse ahantu hagaragara kandi hameze neza kuburyo umuntu azajya agira isanzure, wakenera umuyobozi w’Akagali …mukumvikana ku buryo bwose butagoye abaturage.”

Undi ati: “ubu turishimye kuko aho aho twakoreraga hari mu kigo cy’amashuli…hari mu kavuye mbese. Wagendaga wajya kwaka serivise noneho wajya kubona, ukabona n’umwana aguhagaze hejuru.hakaba nubwo ugira isoni zo kuba watanga ikirego kubera ababa baguhagaze iruhande.”

“ naba ngiye nko gutanga ikirego cy’umugabo twaraye turwanyeariko nkabura uko ngitanga kubera uwo mwana uba umpagaze hejuru.”

Akagali bahawe gafite umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi, byubakishije ibikoresho biramba, bifite n’ibyumba biri ahisanzuye bikorerwamo n’ubuyobozi.

MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko abaturage bagifite ibiro by’utugari bisa n’ibishaje ariko nabo bashonje bahishiwe, kuko hari n’utundi tugera ku 10 tuzubakwa muri uyu umwaka w’ingengo y’imari ugiye gutangira.

Yagize ati: “Utugali twose ni utugali tugera ku 10, ubwo harimo utwubatswe n’utwasanwe. N’ubundi buri mwaka, mu mihigo  tuba dufite utugari duhiga kugira ngo dushobora kutuvugurura cyangwa se kutwubaka. Uyu mwaka rero n’ubundi irahari ariko dutegereje kureba ingengo y’imari izaboneka. Ariko muri gahunda y’Akarere ni ukureba yuko utugali 10 tugomba gusanwa cyangwa kuvugururwa.”

Abatuye muri aka Kagari ka Fugi bagaragaza ko kuba baratanze icyifuzo cy’uko bakubakirwa ibiro by’akagari ahitaruye ikigo cy’amashuri, bakumvwa kandi bigashyirwa mu bikorwa ari ikimenyetso cyiza cy’umuturage ugira uruhare mu bimukorerwa.

Bavuga ko ibi bintu bibatera ishema bakabijyanisha no kubungabunga ibyo baba bagize uruhare.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 21, 2023 - 08:35