Nyaruguru:Abahinzi b’icyayi baravuga ko batezwa igihombo n’abajya gutashya inkwi mu cyayi cyabo.

Bamwe mu bahinzi b’icyayi baravuga ko babangamiwe n’abajya gutashya inkwi zakabaye ifumbire y’imborera mu cyayi cyabo, ibyo bikabatera ibihombo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gushaka umuti w’ iki kibazo.

kwamamaza

Abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Mata, mu kagali ka Murambi, bafite ubuso bunini bahinzeho icyayi bavuga ko cyangizwa igihe cyakaswe, kuko ubusanzwe inkwi ziva ku bisiganzwa byacyo bivamo ifumbire y’imborera.

Umwe muri bo yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko “iki cyayi dukata ni ifumbire y’imborera kuko iyo bagikase bagasasa icyayi, nta byatsi bimera ahubwo hazamuka igifuraninda noneho akaba aricyo umuntu agenda arandura. Rero iriya ni ifumbire y’imborera yongerwa n’iyo bateye iy’imvaruganda.”

 Undi ati: “rero imbogamizi dufite mu cyayi ni uko tumara gukata no gusasa ugasanga abantu bari kuza kugitora. Nabo ni nko kwiba, kandi bituma umusaruro uba muke kubera ko baba batwaye ifumbire.”

 Aba bahinzi bifuza ko igihe bakase icyayi bakagisasa nta muntu ukwiye kuza kugikomakoma.

Aha, Gashema Janvier; umuyobozi  wungirije ushinwe iterambere ry’ubukungu mur'aka karere, avuga ko bagiye gushaka uko bakemura iki kibazo.

 Gashema, yagize ati: “Ntabwo byemewe kuko ntabwo turagera aho tubura ibicanwa ku buryo icyayi kitwinjiriza amadovize aricyo twajya gushakamo ibicanwa. Abaturage rero bahagarika ibyo bikorwa, ababigeragezaga ntabwo aribyo ahubwo tugakomeza gufatanya gushaka rondereza kuburyo biborohera kubona ibicanwa ariko batangije ibyabahaga amafaranga yabateza imbere.”

Avuga ko  yizeye neza ko abaturage bakwiye kumva ibi, maze ntibasubire mu bikorwa byangiza icyayi.

 Mu karere ka Nyaruguru, Ubuhinzi bw’icyayi ni bumwe mu buri gushyirwamo imbaraga kugira ngo imisozi igizwe n’ishinge igiterweho.

Gusa aba bahinzi bacyo basaba ko uko ubuso giteyeho bwiyongera bukwiye no kujyana no kukibungabunga kugira ngo gitange umusaruro wifuzwa.

 Ni inkuru ya Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 6, 2022 - 15:14