Nyaruguru:Ababyeyi basabwe kutitwaza ubukene bagatuma abana bajya kwicuruza!

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko ababyeyi badakwiye kwitwaza ubukene kugira ngo bareke abana bishore mu kwicuruza, ahubwo bakwiye kubatoza umurimo. Ni mugihe bamwe mu batuye mu Murenge wa Busanze uhana imbibi n'igihugu cy'u Burundi, bavuga ko batari bazi ko umuntu yacuruzwa.

kwamamaza

Ubukene mu miryango ni kimwe mu byagiye bigaragara ko bitera abantu bamwe kujya kwicuruza, by'umwihariko mu Murenge wa Busanze uhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi.

Uyu murenge wagiye unagaragaramo urujya n'uruza rw'abagiye gucuruzwa nk'uko Ntirenganya Jean Claude; umukozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha ushinzwe kurwanya no gukumira ibyaha abisobanura.

Ati: “ariko wasangaga bihari cyane. Ni yo mpamvu wasangaga Nyaruguru abantu banshi bafatiwe muri ibi byaha by’icuruzwa ry’abantu, ntabwo ari uko abaturage ba Nyaruguru babaga babikoze cyangwa babifitemo uruhare. Ahubwo ni uko wasangaga abantu bafashwe nkuko nguko wasangaga bafatiwe muri Nyaruguru, iyo mibare ikaza yitwa ko ari iya Nyaruguru.”

Abaturage bagaragaza ko batumvaga ko umuntu yacuruzwa kuko bari bazi ko ibicuruzwa ari ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, gusa bihaye umukoro wo kubirwanya.

Umwe ati:“twari tuzi ko bacuruza inka, ibijumba, ibishyimbo...none rero batubwiyeko n’abantu bacuruzwa.”

Undi ati: “kubeshya ni bibi! Dore ndashaje ndi umusaza, ntabyo narinzi pe! Ibyo gucuruza abantu mbyumviye hariya, numvishe ko ari ibintu by’amayeri bakoresha, by’ubwenge byo kubeshya abantu bakajya kubacuruza. Numvishe nk’umuntu ngo ni uwo kwa kanaka baramutwaye nka gutyo nahita mbivuga, ntabwo nabyihorera kandi nabyumvishe.”

Ntirenganya avuga ko umubyeyi wese akwiye kurera umwana amurinda kumva ko azabona ubukire bwihuse kuko ari intandaro y'ibyaha by'icuruzwa ry'abantu no kubashakaho inyungu, ahubwo akamutoza umurimo.

Ati: “kubw’amahirwe ni uko nk’ababyeyi, nk’abarezi dufite inshingano zikomeye kugira ngo abana bacu batagwa mu byaha nk’ibi. Abana bacu ntabwo dukwiye kubarerana umuco wo kumva ko bagomba kubona ubukire bwihuse cyangwa buciye mu nzira z’ubusamo. Tugomba kubarera tubatoza umuco wo gukora bakamenya ubukire babugeraho ariko babukoreye.”

“ ntabwo abana bacu tugomba kubatoza ko hanze ariho haba ubuzima bwiza gusa. Tugomba ko nta cy’ubusa kibaho ku isi ya Nyagasani, icyo ushaka kugeraho cyose uragikorera. Imishahara ihambaye n’ibindi, akazi keza...kandi nyamara n’aha birahari.”

“Uzakwizeza imirimo myiza, uzakwizeza amashuli meza, mwebwe rubyiruko, uzakwizeza ubona umugabo w’umukire...ntuzate urwo wari wambaye ngo ugiye kubona zahabu. Shishoza wibuke ko twakubwiye ko uyu munsi hari iki cyaha cyo gucuruza abantu no kubashakiramo inyungu.”

Ku ruhande rw’amategeko, itegeko riteganya ko uhamijwe n'urukiko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 13, 2023 - 08:31