Nyaruguru: Umwana ufite uburwayi bw’imitsi ijyana maraso mu bwonko arasabirwa ubufasha

Umubyeyi witwa Mukamana Beatha arasaba ubufasha bwo kubona ubwishyu bw'imiti ikoreshwa mu kuvura umwana we ufite uburwayi bw'imitsi ijyana amaraso mu bwonko. Avuga ko iyo miti ifite agaciro k'ibihumbi 240 akenera buri kwezi.

kwamamaza

Mukamana Beatha ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge Nyagisozi, Akagari Nyagisozi, umudugudu wa Ryabidandi, avuga ko umwana we afite uburwayi bw'imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Kugeza ubu, uyu mwana arwariye mu bitaro bya CHUB. Umubyeyi we avuga ko ari kugorwa no kubona imiti agura ibihumbi 240 buri kwezi, atayibona umwana akarushaho kuremba.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “kaqgize imyaka itandatu kandi kafashwe gafit itatu. Mugihe cyashize nabonaga atangiye kumera neza nuko nza kugira ikibazo cy’imiti, nsubira inyuma. Umuti umwe ugura 36 000, undi ukagura 42 000, undi ukagura 29 000, undi 19 000. Ibiri bampa amacuka abiri akamara ukwezi. Indi nayo imara ukwezi, iyo ntabonye 3 ntabwo gushira. Uwo wa 29 000, iyo mbonye amacupa 2 nayo amara ukwezi.’

“ ni imiti igoye kuyibona, abavandimwe barampariye, nta muntu ukindeba. Kandi iyo miti ntabwo iba hano I Butare, ni ukujya kuyishaka I Kigali. Iyo atayifite asubira inyuma, ntabyuka, ari kugagara, ntanavuga kandi yavugaga.”

Ashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'ubw'igihugu ku byo bwamufashije. Avuga ko aho bigeze ubu, imiti akenera yose ayigura hanze kandi imuhenze kuburyo n'umugiraneza ubishoboye yamutera inkunga.

Ati: “icyufuzo ni uko bankurikiranira umwana, nkabona ubufasha bunkurikiranira umwana nkareba ko yakira kuko ndamukunda. Nasize abandi nkurikira uyu….”

Icyakora Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, BYUKUSENGE Assumpta, avuga ko ikibazo cy'uyu mubyeyi bakizi, bityo bagiye kongera kureba niba hari ubundi bufasha bamubonera, bwabura bakamukorera ubuvugizi.

Ati: “turakizi kuko uriya mwana nitwe twamuvuje buriya burwayi mu buhinde kuko ndumva ari miliyoni umunani twishyuye. Ndetse no kuva yagaruka yagiye no mu bitaro bya Kanombe , hose tukamwishyurira. Uyu munsi ari muri CHUB, naho turamwishyurira. Dutanga ubufasha bwose bushoboka, ngira ngo nawe arashima kuko ntacyo tutamufashije.”

“uyu munsi ikibazo nabonye agaragaza cy’imiti y’ibihumbi 240 cyangwa ari ibindi bikoresho akeneye, wamuvugisha noneho akatuvugisha tukareba ko hari ikindi twamufasha, kubyo twaba tudashoboye, umuntu akamukorera ubuvugizi no ku rundi rwego cyangwa tukavugana n’ibitaro uko ayo mafaranga yazishyurwa.”

Mukamana Beatha avuga ko mu gihe cyose iyi miti ya 240,000 akenera buri kwezi yaba ibonetse, umwana yakira, nawe agataha akajya kwita ku bandi 5 yasize imuhira bari mu buzima butari bwiza. Umugiraneza ushaka kumugezaho ubufasha, ngo yabunyuza kuri numero ya telefoni, 0781 948 301 ibaruye kuri NYIRATABARO Josee.

@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 18, 2025 - 12:18