
Nyaruguru: Barasaba abayobozi kwirinda gusezeranya abantu huti huti
Oct 8, 2024 - 09:55
Mu karere ka Nyaruguru abaturage barasaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa umuhigo wo gusezeranya imiryango ibana binyuranyije n'amategeko, kubikorana ubishishozi kuko gusezeranya huti huti abarimo abafite umugore urenze umwe bishobora guteza amakimbirane n'imfu za hato na hato.
kwamamaza
Muri Nyaruguru no mu tundi turere tugize Intara y'Amajyepfo, hakomeje ibikorwa byo gusezeranya imiryango ibana binyuranyije n'amategeko, aho nk'umugabo wari ufite abagore barenze umwe ahitamo uwo basezerana imbere y'amategeko.
Abaturage bavuga ko ubuyobozi butagakwiye kwishimira kubona imibare myinshi butanga muri za raporo ngo abantu basezeranye, batabanje gukemura ibibazo by'imicungire y'umutugo kuko bibyara amakimbirane mu miryango.
Umwe ati "niba umuntu antwaye umugabo nshobora kumugambanira bakamwica cyangwa se bakamukorera ubundi bugome ariko leta ibikoze neza bajya babanza bakabaganiriza".
Ngo iyo usezeranye n'umugore umwe muri benshi yari afite adashyize umucyo ku micungire y'umutungo bibangamira n'uburenganzira bw'abana.
Serugo Aimable uyobora SOS mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko nk'abita ku mwana kandi bari no gufasha iyi miryango gusezerana imbere y'amatego, umwana adakwiye kuzira ibyemezo by'ababyeyi.
Ati "SOS kimwe mu bikorwa ikora ni ubuvugizi bujyanye n'uburenganzira bw'umwana ku babyeyi be kabone niyo umubyeyi yaba yaramutaye akajya gushinga urundi rugo ahandi, dukora ubukangurambaga ku kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimirere, amahitamo aba ari aye ariko icyo dusaba nuko ku mpamvu iyo ariyo yose nta mpamvu yagatumye umwana avutswa uburenganzira bwe kubera ibyemezo biba byarafashwe n'ababyeyi".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kivu, Uwimana Pierre, avuga ko muguha umucyo ikibazo cy'abafite abagore benshi bashaka gusezeranamo n'umwe, babikemura bifashishije inyigisho n'amategeko.
Ati "iyo tugiye kubasezeranya tubanza kubigisha, hari icyo amategeko aba ateganya ku bantu cyane cyane baba bafite abagore benshi batarasezerana iyo tubigishije bashobora kubyikemurira bo ubwabo agahitamo uwo bajya gushyingiranwa ariko akanagira n'uburenganzira aha babandi babanaga batarasezeranye, iyo binaniranye tubasaba kugana urukiko rukaba rwabafasha kuba buri wese yahabwa uburenganzira bwe".
Mu murenge wa Kivu, habarurwa imiryango 120 ibana binyuranyije n'amategeko, irimo kugenda ifashwa guserana imbere y'amategeko. Muri uyu mwaka imiryango 42 niyo imaze gutera iyo ntambwe, indi nayo ngo iracyakomeza kwigishwa.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


