Nyaruguru-Kibeho: Bongeye korozwa inka nyuma y’uko izo bari bafite zari zarasahuwe.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baravuga ko bagiye kongera kugira amata ku ruhimbi ndetse bakanikenura nyuma y’aho bororejwe inka n’abakozi b’ikigega cya Leta gitanga inguzanyo ku mishanga mito n’iciriritse (BDF).

kwamamaza

Abakozi b’ikigega cya Leta gitanga inguzanyo ku mishanga mito n’iciriritse (BDF) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’ I Kibeho, maze basobanurirwa amateka yaho ajyanye n’iyicwa ry’abatutsi basaga 30 000 batwikiwe muri Kiliziya Gatorika bigizwemo uruhare n’abari bakristu barimo uwari umuyobozi wa Chorale.

Bunamiye banashyira indabo kuri uri urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri y’abatutsi iruhukiyemo.

Nyuma y’iki gikorwa, abakozi ba BDF barangajwe imbere n’ubuyobozi bukuru bw’iki kigo, banashyikirije inka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, nabo bagaragaza ko bagiye kongera kugira amata ku ruhimbi nyuma yaho izo bari batunze zisahuriwe mu 1994.

Mu cyivugo gisingiza umukuru w’igihugu Paul Kagame, Umwe yagize ati: “inka ni iyo Kagame ampaye, arakagira umugisha, aragahorana amata ku ruhimbi…. Mbyakiriye neza kandi Imana imumpere umugisha, akomere. Nigeze norora kera jenoside itaraba, barazitwaye. Ubu ndumva merewe neza, umutima wagiye hamwe.”

Undi ati: “BDF turayishimiye, itubereye umubyeyi kuko iratworoje none tukaba tugiye kuva mu butindi twari turimo, tugasasira inka, tukabona ifumbire, tugahinga tukeza, ubundi noneho tukabona n’amata maze abana ntibarware bwaki, ahubwo abakanywa amata maze natwe tukitura tukoroza n’abandi badatunze.”

Vincent MUNYESHYAKA; Umuyobozi mukuru w’ikigega BDF, avuga ko gusura urw’ibutso rwa Jensoside bagasobanurirwa amateka nk’abakozi hari icyo bibafasha no mu mikorere yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “ icyo bifasha, binafasha n’abanyarwanda bose ariko n’abakozi ni uko tugomba kwigira kuri aya mateka yacu. Tukumva ko ubumwe, ubuvandimwe, kubana mu mahoro, gushyira imbere ubunyarwanda kurusha ikindi cyose, no mu kazi dukora aribyo byatuma tugera no ku ntego.”

Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa barimo na BDF, ku bw’igikorwa bakoze cyo koroza inka abaturage kuko bishyigikira bikanazamura igipimo cy’imibereho myiza yabo.

Yagize ati: “izo bari bafite mu gihe cya jenoside zarariwe, bakaba rero bongeye kuboroza cyangwa kubacanira igicaniro cyabo. Rero urumva ni uwundi musanzu kugira ngo uburyo umuturage abasha kwivana mu bukene binyuze muri gahunda ya Girinka, iyo umuturage ashobora kubona amafaranga,uburyo umuturage ashobora kubona amata…urumva ni ukurwanya imirire mibi.”
“Ibyo byose rero ni uburyo bwo kugira ngo umuturage wa Nyaruguru azamure imibereho ye myiza ndetse n’ubukungu. Ikindi kuba baje, twe tubibona ni kwa gufatanya kuri bugufi.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyaruguru hari inka zisaga 46 800.  Mur’ uyu mwaka w’imihigo, bari bafite umuhigo wo koroza inka abaturage 745.

Icyakora bamaze kuwesa ku kigero kirenze 100% kuko bamaze gutanga izisaga 900 zirimo 230 zaguzwe n’akarere, izindi zitangwa n’abafatanyabikorwa.

 @ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 20, 2023 - 08:47