Nyaruguru-Kibeho: Abayobora ba mukerarugendo barasaba kongererwa ubumenyi n’ibikoresho

I Kibeho nk'ahantu Nyobokamana hasurwa n'abarenga miliyoni 1 buri mwaka. Abayobora ba mukerarugendo baravuga ko bagihura n'imbogamizi zirimo kugira ubumenyi buke, ibikoresho no kutamenya amateka amwe n'amwe y'ahantu nyobokamana n'aya Kiliziya Gatolika. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko badakwiye kugira impungenge kuko iki gikorwa cyatangiye kandi kizakomeza.

kwamamaza

Ubusanzwe iyo igeze I Kibeho, cyane cyane mu minsi mikuru nk'uwa Asomusiyo, n'uw’amabonekerwa ya Kibeho, niho usanga i Nyaruguru haboneka ba mukerarugendo benshi, uretse ko no mu yindi minsi hatajya habura abahaza mu ngendo nyobokamana.

Ababayobora babereka ibice bashobora gusura, bazwi nk'abagide, bavuga ko bakigorwa n'ubumenyi buke, ibikoresho bidahagije, ndetse n'ibindi.

Basaba ko bakurirwaho izo mbogamizi kuko babona byanakongera umubare w'abasura Kibeho.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “mu mbogamizi tugira, urabona nta bumenyi dufite ku mateka arambuye ya Kibeho kuko usanga bakubaza ibintu byinshi bitandukanye, ibikoresho, ibijyanye n’amabonekerwa ya Kibeho ntabwo wavuga ngo ubizi neza kuko igihe amabonekerwa yatangiriye, igihe yarangiriye…biba bigoye.”

Undi ati: “ ikindi kibazo ni ikibazo cy’ibikoresho kuko hari ukubaza ngo iri bumba rimeze rite, rikora rite ko numvishe ngo rirakiza, koko umuntu aryisize ryamukiza? Undi akakubaza ati ‘ese aya mazi uyanyweye ntamutera grippe cyangwa iki?’ undi akakubaza ati ‘ ese aya mazi ahawe umugisha koko nkuko babitubwira ko atari ngombwa kuyahesha umugisha kwa padiri?’ ibibazo nk’ibyo.”

Mu babaza bene ibi bibazo harimo n’abanyamahanga bava mu bihugu bitandukanye birimo nka Cameroon, Gabon, America, n’umugabane w’Aziya.

Abayobora ba mukerarugendo basaba ko bahabwa ubufasha bakagira ubumenyi bwisumbuye.

Umwe ati: “Ibyo mbasobanurira wenda mba mfiteho ubumenyi bukeya butari ku rwego nk’urwo nakagombye kubasobanuriraho. Bibaye byiza tukabona amahugurwa nuko bakadusobanurira ibyo byose batubaza byaba byiza kurushaho.”

Undi ati: “ twabona ubufasha ku bigendanye n’ibikoresho n’ubumenyi.”

Dr MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko badakwiye kugira impungenge kuko mu bufatanye na RDB, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ‘ADENYA’ n'umuryango w'abafaransa uhugura abayobora ba mukerarugendo, bamaze guhugura abagera kuri 20 kandi bazabikomeza.

Yagize ati: “ni abantu 20 bahuguwe ariko tukaba twizera ko n’ubundi ayo mahugurwa azakomeza. Ni ukongera amahugurwa menshi ku bijyanye n’indimi zivugwa n’abakerarugendo harimo nk’icyongereza, igifaransa, igiswahili.”

“Icyo imibare yatwerekaga, tubona nibura guhugura abantu bagera kuri 60 ariko si umubare wakwiyongera gusa ahubwo bakagira n’ubumenyi bw’ibanze ndetse n’ubwimbitse mu buryo bwo kwakira ba mukerarugendo no kubayobora.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza koburi mwaka, i KIBEHO hasurwa n'abaza mu ngendo nyobokamana basaga miliyoni imwe. Biyongeraho abandi basura pariki y'igihugu ya Nyungwe, ibigabiro by'umwami, ubuhinzi bw'icyayi na kawa, ndetse n'imisozi nyaburanga y'aka karere.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Oct 2, 2024 - 11:36