Nyaruguru: Hari ibigo by’amashuri abayobozi babyo basaba ko imicungire y’amazi ya WASAC yanozwa

Mu Karere ka Nyaruguru hari ibigo by’amashuri abayobozi babyo basaba ko imicungire y’amazi ya WASAC yanozwa kuko bayabona icyumweru kimwe ikindi bakayabura, bikagira ingaruka mu mitegurire y’ifunguro ry’abanyeshuri rya saa sita hakaba n’ubwo abanyeshuri bagiye kuyivomera.

kwamamaza

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri aha mu Karere ka Nyaruguru, badaciye ku ruhande hari abagaragaza ko babangamiwe no kuba mu bigo bayoboye, ibura ry’amazi rya hato na hato, ribateye inkeke kuko bigira n’ingaruka mu mitegurire y’ifunguro ry’abanyeshuri rya saa sita, dore ko hari n’ubwo abanyeshuri ngo basabwa kujya kuyavoma mbere y’amasomo.

Hamwe mu hakunda kugaragara iki kibazo, ni ku rwunge rw’amashuri rwa Kagarama, ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi. Eugene Rebero ni umuyobozi warwo wungirije ushinzwe amasomo, arasobonura uko ikibazo giteye, akagira n’icyo asaba inzego zibishinzwe. 

Yagize ati "iyo nta mazi ahari bisaba ngo tuze gufata abana bazindutse mu gitondo badufashe bazane amazi...... icyifuzo dufite nuko ariya mazi ya WASAC imikoreshereze yayo yanozwa abayakurikirana bagashaka ukuntu amazi yajya aboneka kandi mu buryo buhoraho".

"Hari amashuri twagiye twubakirwa atandukanye hamwe baduhaye ibigega ariko hari naho batabiduhaye kandi biriya bigega bidufasha mu gufata amazi y'imvura noneho igihe aya WASAC adahari tukaba ariyo twifashisha, hari ibigega tudafite tubonye abaterankunga bakaduha ibigega byatwunganira".        

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko kuba amazi akunze kubura kuri bimwe mu bigo by’amashuri, byatewe n’ibiza byangije amatiyo yayatwaraga. Kuyasana ngo bizakorwa mu gihe cya vuba nta gihindutse.

Yagize ati "ishuri ryakagombye kuba rifite amazi n'amashanyarazi aho bigaragara ko hari ikibazo muri iyi minsi hari umuyoboro kubera ibibazo by'ibiza hari aho wacitse, no kumugezi wa Gatonde itiyo n'ibyari biyifashe byose byarangiritse, WASAC yavugaga ko bari gukora ibishoboka kugirango kuwusana birangire......"  

Amazi ni ubuzima, ni nayo mpamvu ngo agiye abonekera igihe kandi agahozaho aha i Nyaruguru, yanagira uruhare mu kuruhura abanyeshuri bayavomeshwa iyo yabuze, umwanya bakoreshaga bakawigamo bikabafasha no kunoza ireme ry’uburezi.

Ni mu gihe ubuyobozi bugaragaza ko abagerwaho n’amazi meza muri aka karere, ubu bageze kuri 90.1%.   

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Jul 6, 2023 - 08:57