Nyaruguru: Baraye ihinga kubera kutishyurwa ayo bakoreye mu kubaka amashuli n’amazu y’abatishoboye ntibishyurwa!

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyagisozi wo mur’aka karere baravuga ko bakoze mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri hamwe n’inzu zatujwemo imiryango y’abatishoboye, ariko bakamburwa. Bavuga ko ibyo byabagizeho ingaruka zirimo kurara ihinga. Ubuyobozi buvuga ko buzi iby’iki kibazo ndetse bwabakoreye ubuvugizi.

kwamamaza

Umubyeyi umwe na bagenzi be batuye mu Murenge wa Nyagisozi bavuga ko bakoze biyushye akuya ariko ntibahemberwe igihe ku buryo hari abafitiwe umwenda w’icyitwa amakenzeni 2 n’abandi 3. Bavuga ko ibyo byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo.

Umubyeyi yabwiye Isango Star, ati: “Njyewe ikibazo mfite ni uko nakoze hano, hagiye gushira amezi abiri kandi umuntu akora agira ngo agire ikintu cyamuteza imbere ariko nk’ubu mfite ikintu[isambu] mu gishanga none narinkeneye imbuto kugira ngo ntere ibirayi ariko hagiye kurara kubera ko nabuze amafaranga yo kugura imbuto.”

“Njyewe nifuzaga ko mwadufasha mukadukorera ubuvugizi noneho tukabasha kubona amafaranga, abatanga mutueli bakazitanga noneho natwe dukeneye kuba twagura imbuto y’ibirayi tukayigura. Ahubwo birababaje cyane kuko mradukorera ubuvugizi nkagura ibirayi ngatera nk’abandi!”

Undi ati: “twatangiye dukora kuburyo hagezemo nk’amakenzeni atatu batubwira ngo bazashyira amafaranga muri telefoni nuko tugategereza tugaheba. Turasaba ko baduhemba noneho umuntu akabona icyo agaburira abana.”

“ ikibazo cyo kuba tumaze iminsi tutari guhembwa kuko hari gucamo amezi abiri. Njyewe mfitemo ikirarane cy’ikenzeni n’iminsi 24.”

Abavuga ko bambuwe barimo abafundi bahembwaga amafaranga ibihumbi bine [4,000Frw] ndetse n’ababafasha bagahembwa ibihumbi bibiri [2,000 Frw ], bose ku munsi.

Murwanashyaka Emmanuel, uyobora Akarere ka Nyaruguru, avuga ko azi iby’iki kibazo, kandi bagikorera ubuvugizi.

Avuga ko abo mu yindi mirenge batangiye guhembwa, ndetse  n’aba nabo hagiye gusuzumwa icyabiteye kugira ngo nabo bahembwe.

Ati: “hari abakozi bakoze ku mirimo y’ubwubatsi yo ku mashuli, batari bishyurwa. Ubundi iyo umukozi yakoze agomba kwishyurwa, kimwe mu bigaragara ntabwo ari muri Nyagisozi gusa batari bishyuwe kuko hari n’ahandi. Ndumva ari nko muri Munini, ariko ejo ndumva bari batangiye kwishyurwa kubera ko hari habayeho ikibazo muri systeme y’imyishurire.”

Aba abaturage bagaragaza ko mu gihe cyose baba bahembwe byabafasha no kwishyura aho bafashe amadeni, dore ko ngo babahinduwe ba Bihemu ku maherere batewe n’ababakoresheje.

Basaba ko u uyobozi bwajya bukurikirana inyubako zikajya zitahwa abazubatse barahembwe, kuko bibadindiza bikanarushaho kubakenesha iyo batahembewe igihe nk’uko byabagendekeye.

 Jun 22, 2023 - 07:24