Nyaruguru: Barasaba ingurane zahanyijijwe imiyoboro y’amazi bamaze umwaka bategereje

Bamwe mu batuye Umurenge wa Muganza barasaba ko bahabwa ingurane z'ahanyujijwe imiyoboro y'amazi ariko abaka bamaze umwaka urenga batarazihabwa, nkuko bari babyijejwe. Ubuyobozi buvuga ko bwabakoreye ubuvugizi, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose bashobora kwishyurwa.

kwamamaza

Umusaza uri mu kigero cy’izabukuru avuga ko ubwo hakorwaga iyi miyoboro yarahinze ingano ariko zarimbuwe abyirwa ko azahabwa amafaranga.

Iki kibazo uyu musaza agihuje n’abandi baturage bo mu murenge wa Muganza , umwe muri 14 zigize akarere ka Nyaruguru.  Mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo, uyu murenge ni umwe mu yagejejwemo amazi meza.

Kugira ngo ibyo bigerweho, imwe mu mirima y'abaturage yarifashishijwe, inyuzwamo imiyoboro yayo mazi, ndetse imwe yubakwamo ibigega by’amazi ari nako ibyari bihinzwemo byangizwaga.

Gusa abaturage bijejwe ko bazahabwa ingurane ikwiye, n'ubwo bamaze umwaka urenga batarayihabwa.

Umwe yagize ati: “Bazanye umuyoboro w’amazi nuko batwangiriza imyaka, bubaka n’ibigega by’amazi byuzura mu kwezi kwa kane. Umugenagaciro yaraje nuko agena agaciro kuri buri umwe, ashyira amafaranga ku ifishi ye nuko turasinya. Yadusabye nimero ya konti turazitanga nuko dutegereza ubwishyu ariko na n’ubu ibwishyu twarabubuze.”

Undi: ati: “Ibigega barabikoze ariko tuzi neza ko bagomba kutwishyura. Kandi twagombaga gukungura nuko tujagasha none ubu nta kintu kiri kuhakorerwa.”

“harimo imyaka, hari intsina, amashyamba barimbuye ariko ibyo byose ntibashoboye kuduha ingurane.”

Abaturage basaba ko bahabwa iyi ngurane kuko ahashyizwe ibigega by’amazi hari habatunze.

Umusaza ati: “bandimburiye imyaka kandi ntibampa ikintunga kandi nshonje nta kana ngira kampingira! Nta kintu mfite cyabasha kundengera. None nashakaga ko bazana ingurane y’iyo myaka barimbuye nuko ikantunga”

Undi mubyeyi nawe ati: “mudukorere ubuvugizi nuko amafaranga bayohereze kuko abana babuze amakayi, nta byangombwa ni ukubirukana buri munsi.”

TUYISHIME Anicet; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muganza, avuga ko nk'ubuyobozi buzi iby’iki kibazo ndetse bagikoreye ubuvugizi. Avuga ko igihe icyo ari cyo cyose bashobora kwishyurwa imitungo yabo yangijwe.

Ati: “ bari bakimbwiye nuko mbajijeyo bambwira ko ari ugutegereza noneho uko amafaranga agenda aboneka bakagenda babishyura. Iyo bakoze igikorwa nk’icyo cy’igenagaciro bakajya ku kagali no ku murenge, no ku karere bagasinya, urategereza noneho ubushobozi bwazaboneka [habonetse ingengo y’imari] nuko bakabishyura.”

Mu gihe cyose iyi ngurane y'aba baturage yaboneka, bavuga ko yabafasha kuziba icyuho cy'igihombo batejwe n'iyngizwa ry'ibyari bihinze mu mirima yabo. Barimo bamwe ubu banabuze uko bongera kubyaza umusaruro ubwo butaka, cyane cyane nk'ahubatse ibigega by'amazi.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 6, 2024 - 18:44