Nyaruguru: Bagorwa no kubona amafaranga yakwa abana babo bikabaviramo gusiba ishuli.

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini baravuga ko kubona amafaranga 1000 Frw yakwa umwana wiga mu irerero bubakiwe, bibagora ndetse bikaviramo bamwe gusiba ishuri. Nimugihe ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza indimi ebyiri ku miterere y’iki kibazo.

kwamamaza

Umududugudu w’icyitegererezo wa Munini ufite irerero rijyanye nawo, ushingiye ku mfashanyisho, inyubako, ndetse n’abarezi rifite.  Abawutuye uyu mudugudu ni abari badafite aho kuba, baryaga bahingiye umuntu bagahembwa 1 000Frw ku munsi.

 Aba bavuga ko bamaze gutuzwa muri uyu mududugudu bagize imbogamizi yo kutongera kubona aho baca inshuro kuko abakayibahaye babacyurira ko ari bo bakabakoresheje kubera ko batuye mu magorofa.

Aba baturage bavuga ko ibi byatumye imibereho yabo ikomeza kubagora ku buryo ari ikibazo kubona amafaranga 1 000 Frw bakwa kugira ngo umwana yige mu irerero.

Bavuga ko usanga bamwe bibaviramo gusiba ishuri kandi bishobora kugira ingaruka kuri ejo habo. Umwe ati: “Urabona hano hirya hari irerero mu kigo mbonezamikurire baba batubaza amafaranga 1 000 ya buri kwezi mbese ni isabune yo gukarabya abana ngo baze basa neza. Urabona nicyo ni ikibazo kuko kiratugoye ndetse n’iyo tubwiye abarimu nabo baravuga ngo ‘ibyo ni ubushobozi bw’abana banyu, mugomba kubyitaho mukabimenya.’ Rero iyo atabonetse hamwe n’inkweto zo kwambara zifunze, umwana aragaruka akicara mu rugo.”

Undi ati: “Turasaba ubuvugizi nk’abayobozi bakaba babidufashamo , bakajya kwiga nk’abandi.” “ nta mafaranga tubona kubera ko nta bushobozi dufite bwo kuyabona. Sinaba nabonye ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ngo nkuremo ibyo barya, mbone ya myenda yayo y’ishuli….”

 Byukusenge Assoumpta; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru, yagaragaje indimi ebyiri ubwo yari abajijwe icyo bateganyiriza abatujwe aha bagifite amikoro make.

Yavuze ko abaturage babeshya ndetse arongera ati ‘n’ubwo aya mafaranga atangwa bitaraba ikibazo, maze birangira nta muti urambye agaragaje.

Ati: “icyo kibazo cyo kuvuga ngo hari abana birirwa mu rugo batize ntabwo aricyo!  Kuri njyewe, rwose ayo makuru ntabwo ariyo ni ukubeshya kuko n’ejo abari bamaze kuyatanga ni bakeya. Ntabwo abantu bose banganya imyumvire n’imitekerereze. Umubyeyi icyo afite nicyo ajyanayo cyo gutunga umwana igihe agiye mu mirimo ye noneho nawe akaza kumutwara nimugoroba.”

 Anavuga ko “Biyemeje kujya batanga amafaranga 1 000fr ku kwezi yo kunganira imibereho y’abana babo. Nta mwana urasiba, ahubwo yasiba  ku mpamvu z’uburwayi cyangwa se ikindi kibazo umubyeyi yagize.Ariko ntabwo yasiba kubera icyo gihumbi cy’umwana, ndetse binatangiye ejo bundi!”

 Nubwo hagaragara kutumvikana kw’impande, abanyarwanda babivuze neza bati:”Nta nduru ivugira ubusa i musozi.”Bikaba bikwiye ko inzego bireba zatuje neza muri uyu mudugudu imiryango 48 igizwe n’abantu 164, zakongera kugenzura imbogamizi ziri kugaragazwa.

 Iri rerero ryigamo abana 90, barimo 28 bataha muri uyu Mudugudu abandi 62  basigaye ni abahaturiye.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 29, 2022 - 15:17