Nyaruguru: ahari ubusitani bahahinze imboga zo gutekera abanyeshuli

Bimwe mu bigo by'amashuri byishatsemo ibisubizo bitera imboga n'imbuto ahari ubusitani, nyuma y'aho bigaragariye ko hari ababyeyi batitabira gutanga uruhare rwabo ku ifunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri. Abanyeshuri bavuga ko byabafashije kurya ifunguro ryuzuye ku shuri, ndetse binabatoza kubikora iwabo.

kwamamaza

Ishuri ry'urwunge rw'amashuri rwa Runyombyi ya II, rehereye mu Murenge wa Busanze ni rimwe muri menshi yo mu karere Nyaruguru afite imirima y'imboga zifashishwa mu gutekera abanyeshuri ifunguro rya saa sita.

Isango Star yasuye abanyeshuli mu masaha yegereye gufata ifunguro, igera mu gikoni aho abatetsi bashishikariye kubategurira amafunguro  arimo n'imboga.

ISHIMWE Nadine wiga kur’iki kigo, avuga ko imboga babatekera ari izihinze ahari ubusitani, mu buryo butanga isura nziza y'ishuri kandi byabagiriye umumaro.

Ati: “ mbere nyine hari ubusitani, baravuga bati imboga zije mu kigo byaba byiza kuko byafasha abana mu myigire nuko bahashyira imboga.”

Yongeraho ko “ Biba biryoshye kuko haba harimo imboga kuko mbere nta n’izo twabonaga. Ntabwo twabonaga izihagije nk’ubu! Kuko ubu zirahari, na hari hirya …ni nyinshi. Ndetse no mu rugo dusigaye dufite uturima tw’igikoni tuziteramo. Turashimira abayobozi bagize igitekerezo cyo kuzana imboga mu kigo kuko rwose twari tuzikeneye.”

Mugenzi we, Masengesho Eric, yunze murye, ati: “zagurwaga ku masoko ariko ntituzirye ku rugero ruhagije. Rero ubu batwigishije ko natwe tugomba kugera mu rugo nabo tukabashyiramo ibijyanye n’imirire myiza.”

Banavuga ko iyo umunyeshuli akeneye imboga zo kujya gutera iwabo, ubuyobozi buzimuha ku buryo ababyeyi byabakanguye, bakarushaho kugira uturima tw'igikoni.

MUTUNGIREHE Alexis; Umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Runyombyi ya II, avuga ko kugira imirima y'imboga mu kigo, byagize uruhare mu kongera ku ifunguro ry'abanyeshuri rya saa sita, kuko uruhare rw'ababyeyi hari ubwo batinda kurutanga.

Ati: “ubusitani hari aho buri, ariko ikindi gice kikabamo imboga. Twari dusanzwe tubagaburira kawunga n’ibishyimbo, umuceri n’ibishyimbo cyangwa se ibigori n’ibishyimbo ariko dusanga haburamo imboga. Twakanguriye ababyeyi gutanga uruhare rwabo mu mafaranga ariko rukajya ruza gahoro nuko tukabona tutazajya tubona amafaranga yo kugura imboga. Twahisemo gufata ubusitani bw’ishuli, ahashoboka tuhahinga imboga kuburyo ubu tutakizigura.”

Yongeraho ko“ hari icyo byahinduye kuko kera tutarahinga imboga wasangaga n’ubwo busitani babujyamo bakabwangiza ariko ubu nta kirenge cy’abanyeshuli kigeramo, barabyubahiriza kuko bazi ko ari ibiryo byabo.”

“N’ibindi bigo twabagira inama ko nabo bahinga imboga kuko nyine kubona uruhare rw’ababyeyi ruraruhije. Ni ukugenda ubigisha cyane ariko ntibize. Nk’ubu mu gihembwe gishize tugeze kuri 32%, ubu ntituragira na 1%!”

Urwunge rw'amashuri rwa Runyombyi ya II rwigamo abanyeshuri 827 bari mu byiciro birimo icy'inshuke, icy’amashuli abanza, ndetse n’abiga mu mashuli yisumbuye. Hari kandi n’abarezi 40. 

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Feb 16, 2024 - 11:22