Nyaruguru: Abaturage basabwe gukomeza umuco wo gukunda igihugu.

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko abaturage n’urubyiruko bakwiye kurushaho gukomeza kugira umuco wo gukunda igihugu no kukitangira nk’ishingiro ry’ubumwe n’iterambere kuri bose. Ni nyuma y’aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri aka karere rwororeje inka uwamugariye ku rugamba, mu rwego rwo kuzirikana ibyo we na bagenzi be bakoze mu kubohora igihugu.

kwamamaza

Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29 mu karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Rukore wara mu mbyino n’indirimbo zirata ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA zagize uruhare mu kobohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Kwizihiza uyu munsi byajyanishijwe kandi no gutaha ibikorwa by’iterambere bagezeho, birimo umuyoboro w’amazi wa km 13.

Ibi byiyongeraho urubyiruko rw’abakorerabushake rwo rwahisemo koroza inka uwamugariye ku rugamba, dore ko ntacyo babona bitura ababohoye igihugu.

Umwe muri urwo rubyiruko waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “Inkotanyi zakoze akazi gakomeye ko kubohora igihugu, kuduha amahoro n’umutekano mu gihugu cyacu, tukiga nta muntu utubwira ngo duturutse hehe cyangwa ngo uti iki! bamugaye bari kubohora abanyarwanda muri rusange, ntabwo ari uko bari bari guharanira inyungu zabo bwite, rero tugomba kubashimira.”

Mugenzi we yunze murye, ati: “nta kintu twabona twabaha kuko n’iriya nka ni ntoya! Ubundi tuba twumva buri gihe twahora tubashimira bitewe n’ubwitange bakoranye, nabo bari abakorerabushake. Rero niyo mpamvu tuvuga tuti reka ku munsi wo kwibohora dushake umuntu nk’uwamugariye ku rugamba twumworoze inka.”

Gatera Emmanuel utuye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Nyange ni umwe mubamugariye ku rugamba ni nawe worojwe inka, yagize ati: “nabyakiriye neza cyane, nishimye birandenga.”

Avuga ko mu byabashoboje kubohora igihugu harimo no gushyira hamwe.

Yasabye abakiri bato ko “ndababwira ngo bazajye basenyera umugozi umwe nkuko bariho gusenyera umugozi umwe. Ntihazagire uza abacamo amacakubiri, ngo aze kubabwira ibi n’ibi. Ni icyo gusa nsaba urubyiruko, nta kindi.”

MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa rukora by’iterambere n’imibereho myiza, avuga ko amaboko y’ejo hazaza ahera mu rubyiruko.

Ati: “kiriya ni igikorwa cyiza cy’urubyiruko, urabona ko batekereza kure, kandi mu mitekerereze yabo barifuza kubaka u Rwanda rudadiye, rutajegajega, kandi rudaheza.”

“ubutumwa twabaha ni ukumva yuko amaboko y’u Rwanda rw’ejo cyangwa amaboko yubaka igihugu ahera mu rubyiruko. Abakuze nabo bakigisha urubyiruko uko indangagaciro nyarwanda zigomba kumera kandi bakababwira n’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, uko yagenze kugira ngo noneho nabo bafatireho bumva yuko ejo n’ejo bundi ariho habareba mu buryo bwo kwigirira icyizere no mu guteza imbere u Rwanda rwiza twifuza.”

Kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru habarizwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 32 814 rugaragaza ko rwiteguye gukomeza gufatanya n’abandi gukoresha imbaraga rufite mu guteza imbere urwababyaye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jul 5, 2023 - 14:10