Nyaruguru: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini barashima ko borojwe amatungo.

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini barashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabatuje neza ndetse bukanaboroza amatungo amaze kubungura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16.

kwamamaza

Imiryango 48 yari ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga, abasenyewe n’ibiza n’abatishoboye batari bafite aho kuba niyo yatujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini. Uretse amagorofa batujwemo arimo n’ibikoresho byose wongeyeho televiziyo na telefoni zigezweho, banorojwe amatungo magufi y’ingurube yatangiye kubaha umusaruro.

Umwe yagize ati: “amatungo aratwinjiriza rwose, turabona amafaranga. Zari zabyaye none baratugurishirije baraduha. naronse ibihumbi 186 300Fw, ubu nanjye mfite utuntu nshuruza , ngahita mbona agashoro nkongereza.”

Undi ati: “Mbere yo kuza gutura aha ngaha, nabaga aho twari dutuye mu manegeka. Perezida Paul Kagame niwe waduhaye izi nzu, hanyuma turaza inzu tuzituramo, ntabwo twari twakabonye gaz mu nzu, twari twakabonye televiziyo...yewe turaza tujya mu bitanda byiza. Ubu urasohoka nijoro agakanda kugikuta, dusanga amatungo yarateguwe kuburyo ubu twatangiye gukirigita ifaranga kuri izi ngurube.”

Aba baturage borojwe ingurube 48 zihwanye n’imiryango iri muri uyu mudugudu. Aho zororerwa, buri ngurube igiye yanditseho izina rya nyirayo ndetse kuhinjira bigusaba kubanza gukandagira mu muti wica udukoko wa D4.

Ubu izi ngurube zimaze kubwagura ibibwana 187, bagurishijwe 16 311 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse na 1 500 000 Frw yavuye muri toni 50 z’ifumbire.

Iyo uganiriye n’aborojwe izi ngurube, bashimira umukuru w’igihugu. Umwe, yagize ati: “Nyakubahwa Perezida Kagame yaradufashije rwose, aradutuza, aduha amatungo, aduha n’ikidufasha, ubu turishimye cyane.”

Undi ati: “uzi kwisanga mu nzu imeze kuriya utajyaga ubona imeze kuriya! Uziko ubu namenye gucana kuri gaz!”

“ ni ukudushimira perezida uti rwose ‘abantu bo muri IDP Munini, abo wahaye inzu mu cyitegererezo, turagukumbuye kandi turagukunda. Muzamubwire azaze kudusura.’ Ubu twavuye mu cyiciro cya mbere, ntabwo tukibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’abakene”.

BYUKUSENGE Assoumpta; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abasaba kuzitaho uko bikwiye.

Ati: “Dufatanyije na RAB, bahabwa amahugurwa yo kwita kuri ziriya ngurube, kuzigaburira…kugira ngo umunsi hazaba hatakirimo abakozi bazitaho hazaboneke uruhare rwabo. Barabyishimiye, ariko twabasaba kubyitaho bakazigirira isuku, zikabyara…nkuko uyu munsi bashima mugihe kitaragera no ku mwaka [ubura amezi abiri] bamaze kubona inyungu zibafitiye.”

Uretse gutuzwa heza no  korozwa ingurube zitanga icyororo kandi zifite ubwishingizi bw’ubuzima, nta kindi basabwa usibye gutegereza kimwe cya kabiri cy’amafaranga azikomokaho,  mugihe ikindi gice cyishyura abazitahaho, abazigaburira n’abazivura.

Bavuga ko ibyo babikesha imiyoborere myiza ya President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 May 17, 2023 - 13:30