Nyaruguru: Abahawe inguzanyo yo guhinga icyayi babangamiwe no kuyishyura mu madolari

Mu karere ka Nyaruguru, abahawe inguzanyo yo guhinga icyayi baravuga ko babangamiwe no kuzayishyura mu madolari bigendanye n'aho agaciro kazaba kageze bagasanga bazishyura umurengera uruta kure ayo batazanarangiza kwishyura kuko idolari rihora rizamuka.

kwamamaza

Muri aka karere ka Nyaruguru, hagamijwe kurwanya imisozi myinshi yari iriho ishinge n'amashyamba bitatangaga umusaruro ahubwo mu gihe cy'izuba agahora atwikwa n'abaturage bashaka ubwatsi bw'amatungo.

Mu bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na sosiyete ya SCON kuva muri 2017 kugeza ubu, abaturage 2600 buri umwe yagiye agurizwa amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni imwe, yo guhinga icyayi kuri iyo misozi. Ni amafaranga abayahawe, bazishyura icyayi gitangiye kubaha umusaruro ariko ngo baje kubangamirwa n'uko babwiwe ko bazishyura mu madolari, bigendanye n'aho agaciro kayo kazaba kageze bagasanga bazishyura umurengera kuko idolari rihora rizamuka.

Umwe ati "batugurizaga amafaranga yo kurima, kurimbura ibishyitsi no gutabira tugahemba abakozi, ayo twakoresheje yari inguzanyo, twatangiye kwishyura ku musaruro ariko imbogamizi yajemo ni amadolari".     

Undi ati "idolari aho uyu munsi riri siho rirara, ejo rizaba ryazumutse, twari tuzi ko ari amanyarwanda twahawemo ariko aho bavugiye ko ari amadolari wayahembwa ukabura ayo ukoresha, ukishyura rya deni ariko umukozi ubagara ntumuhembe, idolari niba ryazamutse niryo dukurikira".   

Umuyobozi wa SCON yabahaye iyo nguzanyo y'amafaranga Hategekimana Vincent, avuga ko aba bahinzi nta mpungenge bakwiye kugira, kuko mu bufatanye n'inzego zitandukanye icyifuzo cyabo cyumviswe bakazajya bishyura mu manyarwanda.

Ati "nyuma yo kubitekereza no kubiganira n'inzego zitandukanye twasanze idolari risiga ifaranga ry'u Rwanda cyane tukabona umuhinzi bimuvuna niyompamvu inama y'ubutegetsi ya SCON yanzuye ko guhera ku itariki ya mbere Mata 2024 aho amafaranga yarageze ahagarara aho inguzanyo igakomeza kwishyurwa mu mafaranga y'u Rwanda iby'amadolari bigahagarara".

Akomeza agira ati "bifitiye akamaro kanini umuhinzi kuko nk'uwo twagurije ibihumbi 900Frw nko muri 2017 ubu yari kuzaba asabwa nko kwishyura miliyoni 1 na 400Frw haba harimo ikinyuranyo gishingiye cyane ku gaciro k'ivunjisha, ntabwo bizongera kuba ikibazo kuko abo twahaye amafaranga mbere aho yari ageze azakomeza mu gaciro k'amanyarwanda, abo turi gukomezanya ubu ni ukubaguriza amafaranga y'u Rwanda akazaba ari nayo bishyura".          

Muri aka karere biteganyijwe ko abaturage basaga 10,000 uhereye muri 2017 kugera 2032 bazahabwa iyi nguzanyo ibafasha guhinga icyayi ku buso bungana na hegitare 6400, aho buri mwaka nibura batera icyayi kuri iyi misozi iriho ishinge ku buso bungana na hegitare 500 bagamije kwesa uyu muhigo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Nov 26, 2024 - 10:50