
NYARUGENGE: Umukobwa wacuruzaga ibiyobwenge by’urumogi yafashwe
Aug 11, 2025 - 17:18
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere hafungiye umukobwa witwa Iradukunda Louise 25yrs, yafashwe tariki ya 11/08/25 ahagana saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi, abapolisi bageze iwe murugo bamusatse bamusangana ikiro 01 n’udupfunyika 180 by’urumogi aho yaruhishaga mu mucanga warurunze munzu iherereye mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Rushubi.
kwamamaza
Akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga nawe yafashwe acuruza urumo ubu akaba nawe ufungiye icyo cyaha.
Polisi y’ u Rwanda ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntizadohoka mu kurwanya ibikorwa byo kurwanya abanywa, abacuruza ibiyobyange kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku murwanngo nyarwanda, ababinywa baragirwa inama yo kubireka, ababicuruza nibabireke kuko amayeri bakoresha arazwi.
Irashimira abaturage kandi uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma abacuruza ibiyobwenge bafatwa, kikaba kandi ari ikimenyetso kimikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n’abaturage, turabashimira ariko tunibutsa abandi gutangira amakuru ku gihe, tugire igihugu kitaerangwamo ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


