Nyarugenge: Nyabugogo hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA

Kuri uyu wa 2 ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bwifatanyije n’abakorera Nyabugogo mu isoko ryo mu Nkundamahoro kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA usanzwe uba ku itariki ya 01 Ukuboza buri mwaka, abakorera muri ako gace bapimwe virusi itera SIDA ku bushake ndetse banahabwa udukingirizo kubuntu, aho bavuga ko kuba begerejwe izi serivise bigaragaza ko batekerejweho mu mirimo ya buri munsi birirwamo ndetse ko byatumye bamenya uko bahagaze bityo bigatuma barushaho gufata ingamba zo kwirinda ndetse no kurinda abandi virusi itera SIDA.

kwamamaza

Ukwezi kwa 12 ni ukwezi kwahariwe kurwanya virusi itera SIDA ku isi yose byumwihariko muri uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti "kurandura SIDA ni inshingano yanjye", ariyo mpamvu ku bufatanye n’umuryango Duhamic Adri ubinyujije mu mushinga wayo USAID Igire Jyambere.

Nyabugogo mu Nkundamahoro habereye ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, ndetse hanatangirwa ubutumwa bujyanye n’uwo munsi usanzwe uba ku itariki ya 01 Ukuboza.

Bernard Harushyabana umuyobozi wa USAID Igire Jyambere ati "dufatanya n'inzego z'ubuyobozi, inzego z'ubuzima kugirango dukangurire abantu kurushaho kwirinda icyorezo cya SIDA cyane cyane ko ari insanganyamatsiko mpuzamahanga ariko tukanajyana na gahunda ya leta y'u Rwanda yo kurandura SIDA mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2030".

"Impamvu twahisemo hano nuko ariho abanyarwanda benshi bahurira, Nyabugogo ni isangano ry'abantu benshi, twahahisemo kugirango buri muntu wese mu cyiciro cyose tubashe kumuha ubwo butumwa abugendane amenye ko kurandura SIDA ari inshingano ye kugirango intego igihugu cyihaye izagerweho buri wese yabigize ibye".          

Muri ubu bukangurambaga abakorera muri ako gace biganjemo urubyiruko bapimwe ku bushake virusi itera SIDA ndetse banahabwa udukingirizo ku buntu aho bavuga ko byabibukije inshingano zabo mu kurwanya SIDA no kuyirinda abandi.

Umwe ati "ikintu cyanteye kujya kwipimisha ni ukugirango menye uko mpagaze menye nuko nirinda SIDA neza biri mu murongo". 

Undi ati "uruhare rwa mbere ni ukwirinda, urundi ruhare ni ugukurikiza amabwiriza duhabwa n'abaganga babishinzwe".  

Imibare yerekana ko abantu 9 bashya bandura virusi itera SIDA ku munsi ndetse bakaba biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis, avuga ko ibi byerekana ko akazi ko guhangana nayo kagihari.

Ati "imibare izamuka iduha akazi, iduha umukoro wo kongera tugasubiramo tukareba ikitagenda, niyo mpamvu twafashe gahunda yuko twaza ahantu hahurira abantu benshi, hahurira urubyiruko ndetse n'abakuze kugirango twongere tubibutse ko icyo gikorwa gihari ndetse tukaba tunashishikariza n'abandi atari hano mu mujyi wa Kigali gusa ko SIDA ihari bagomba kuyirinda bakurikije gukoresha agakingirizo, kwifata ndetse n'ubudahemuka, tukanabasaba kwipimisha kugirango umuntu amenye uko ahagaze".

Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ariho haboneka umubare munini w’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho bungana na 35%, abakobwa bakiharira umubare munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Dec 11, 2024 - 09:03