
Kwibuka31: Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyarugenge batewe agahinda no kuba hari ababo batarashyingurwa mu cyubahiro
Apr 11, 2025 - 09:22
Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge bagaragaje ko ahazwi nka Camp Kigali, bibukiye kuri iyi nshuro ya 31, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ikigo cya gisirikare ku buryo abasirikare bari bakirimo bafatanyije n’Interahamwe mu kwica Abatutsi bari batuye muri ako gace.
kwamamaza
Hadji Munyandekwe Issaa, umwe mu barokokeye i Nyarugenge mu cyahoze ari segiteri Biryogo giherereyemo ahazwi nka Camp Kigali, hibukiwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’umurenge wa Nyarugenge, avuga ko hafite amateka yihariye cyane cyane ku itariki ya 10 Mata mu 1994.
Ati "iyi tariki ifite umwihariko kuko abantu bari bihishe hirya no hino bose, abenshi muri bo bari barokotse uwo munsi barahizwe baricwa, abantu barishwe cyane muri aka karere ka Nyarugenge, itariki 10 ni itariki ikomeye mu mateka yacu ku bari batuye ahangaha, aha niho hatangirwaga imyitozo y'interahamwe ni naho abantu bazaga gufatira intwaro, niyo ndiri yakorerwagamo amabi yose y'abazaga kwica mu mirenge yose".
Akomeza avuga ko ayo mateka kugeza nubu ngo ari yo mvano y’abatarabona imibiri y’ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati "hari abantu kugeza umunsi wa none tutari twabona bataraboneka hari n'abacu tutazi naho bajugunywe niko gahinda kandi iri joro twabonye abantu ku nshuro ya 31, kuba hari abantu bari bahishe abantu kandi hakorera abantu muri cartas si ukuvuga ko hari abantu bayobewe ko bahari, byanze bikunze abantu bazaboneka tubashyingure mu cyubahiro aho bari hose".
Bwana Ingangare Alexis, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yavuze ko igitera kuba hari imibiri ikigaragara yandagaye hirya no hino aruko hari abakinangira imitima y’abafite amakuru y’aho abo bajugunywe, asaba ko abo bagerageza bagatanga ayo makuru kuko aruhura imitima y'abatarabona ababo kugirango babashyingure mu cyubahiro.
Ati "ubushize twagize amahirwe muri cartas hari imibiri twahabonye 15, Kanyinya twahabonye indi 4 ariko haracyari imibiri ijugunye hirya no hino ikeneye gushyingurwa mu cyubahiro, twasaba abantu ko umuntu wese waba uzi aho iyo mibiri iherereye ko yatumenyesha kugirango iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro".
"Niba hari uzi aho bajugunye iyo mibiri badufasha bakahatwereka, Jenoside yabaye ku manywa y'ihangu abantu bari bahari, abantu barabizi ariko hakazamo icyo kintu cyo kwinangira umutima ntibatange amakuru, iyo umuntu ashyinguye uwe yongera kugarura agatima impembero bikamufasha".
Mu rwego rwo kwegeranya imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge butangaza ko mu murenge wa Mageragere hari kubakwa urwibutso ruzakusanyirizwamo imibiri hafi ya yose muri ako karere, ndetse icyiciro cyarwo cya mbere kikaba cyaruzuye, ikindi kikaba giteganyijwe kuzura umwaka utaha.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


