Nyarugenge: Hari abakaraba rimwe mu cyumweru nabwo bagiye gusenga.

Hari abatuye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Nyamirambo bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, aho bavuga ko aho bajya kuyavoma bakora urugendo rurengeje isaha, bagasaba ko bahabwa amazi ngo niyo yajya kwa mudugudu gusa nabo bakajya bajyayo kuvoma.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo baravuga ko bafite ikibazo cy’amazi bamaranye iminsi kandi ngo bakora urugendo rw’isaha bajya kuvoma kuburyo boga rimwe mu cyumweru nabwo bagiye gusenga gusa, bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti.

Umwe ati "amezi abaye muri 3 gutyo, amazi aragoye, amarobine mu bipangu agiye arimo ariko kugirango amazi azazemo biragoye, mu byifuzo byacu amazi abaye ari hafi byakoroha cyane".  

Undi ati "dukaraba tugiye gusenga ari kucyumweru, ntabwo wakaraba umubiri wose wihungura ku maboko cyangwa ahandi hagaragara kugirango ubashe kujya nko ku isoko, turifuza ko baduha amazi nibura ntidukore urugendo rurerure, twese niyo tutayabona bakayaha umwe umwe niyo bayaha umukuru w'umudugudu baba badufashije". 

Undi nawe ati "impungenge ntizabura kandi n'indwara ntizabura kuko iyo nta mazi ahari n'umwanda uraboneka, icyifuzo cyacu nuko imiyoboro y'amazi bayikora neza ku buryo amazi atajya abura".  

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemera ko koko hari ahakigaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi gusa ngo kiri gushakirwa umuti urambye kuburyo cyakemurwa nkuko Dusengiyumva Samuel, Meya w’umujyi wa Kigali abivuga.

Ati "dufitanye umushinga na WASAC wo kongera amazi mu mujyi wa Kigali tubona ko muri iyi myaka 5 uzakemura icyo kibazo burundu, turifuza ko 100% ahantu buri muntu wese yatura mu mujyi wa Kigali yaba afite amazi kandi akaba ayabona mu rugo rwe kuruta ko yayavana ku iriba ariko n'abatayafite mungo zabo bakabona aho bavoma hafi batarenze iminota 5 yo kugenda n'amaguru, ibyo nabyo bizakurikizwa kandi bishyirwe no mu bikorwa".    

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7 ishize yasize gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu hose igeze kuri 82.3%, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 5 iri imbere iyi gahunda izagerwaho 100%.

Ibipimo bigenderwaho biteganya ko mu bice by'icyaro umuturage agomba kubona amazi meza muri metero zitarenze 500 avuye aho atuye naho mu mujyi ntizirenge metero 200.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Sep 9, 2024 - 09:12