
Nyarugenge: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuze imyato umukandida Perezida, Paul Kagame
Jul 11, 2024 - 08:24
Mu gihe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bikomeje hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Gatatu iki gikorwa kurwego rw’umurenge cyakorewe mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
kwamamaza
Ni mu murenge wa Nyarugenge ahasorejwe igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse n’Abadepite b'uyu muryango wa FPR, mu barenga ibihumbi 3000 mubyishimo byinshi basingiza ubutwari bwa Paul Kagame kubera aho yabakuye.

Butera Sindayigaya Laurent ati "iyo ubirebye ubona uko tumeze ubungubu bitandukanye nuko kera twari tumeze, nkanjye nishimira aho ngeze, kugeza ubu sinagiraga amashanyarazi, sinagiraga aho ntaha ariko ubu ndi umuntu ugenda mu modoka yanjye bwite kandi nayihawe n'umutekano FPR yatugejejeho, ubundi sinabashaga no kuba nakinjira munzu mvuge ngo ndaryamye ariko kubera kwizera FPR no kubaho nizeye ibikorwa umusaza wacu adukorera, ubu turaryama tugasinzira, ni kugipfunsi".
Turatsinze Izais nawe ati "ndi umucuruzi, abacuruzi bafite ijambo, twubaka inzu nziza zo gucururizamo bitewe na bwa budasa bwa FPR Inkotanyi".
Medy Nzeyimana ashinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu murenge wa Nyarugenge yashimye ubutwari bwa Paul Kagame kuko yatumye abanyarwanda baba bamwe maze bibera u Rwanda inkingi yazamuye ubukungu bw'igihugu.
Ati "yaduhaye icyerecyezo yashyize mu nkingi 3; inkingi y'ubukungu, inkingi y'imibereho myiza n'inkingi y'imiyoborere myiza, mu nkingi y'imiyoborere myiza niho twasanga umutekano tukahasanga n'ubutabera, ubukungu bwikubye inshuro 2 bwavuye kuri 3,9% bugera kuri 6,9%, ntawundi wabishobora utari Paul Kagame".

Bamwe mubadepite b'umuryango wa FPR na UDPR bashimye ibikorwa bimaze kugerwaho kubera Paul Kagame maze Eric Kayiranga umukandida Depite wa FPR Inkotanyi aboneraho kubasaba kuzashyigikira umuryango wa FPR maze bagashyira igikumwe ku gipfunsi.
Amatora ya Perazida wa Repubulika yahujwe n'ay'Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga 2024, ku bari mu Rwanda.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


