Nyarugenge: Abaturage barasabwa kuba ku isonga mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Inzego z’ubuyobozi zirasaba abaturage kuba ku isonga mu kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda. Ku ruhande rw’ abaturage bavuga ko biteguye guhangana n’imbogamizi ziri mu muryango nyarwanda zirimo abashaka kubiba amacakubiri.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo ku wa mbere, ku ya 3 Ukwakira (10) hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Ubusanzwe buri mwaka ku italiki ya 1 Ukwakira (10), abanyarwanda bazirikana ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA INKOTANYI, zahagurutse kuri iyo tariki mu mwaka w’1990, bakiyemeza gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, ibyaje kugerwaho mu kwezi kwa 7 mu 1994, izo ngabo zihagaritse Genoside yakorerwaga Abatutsi. Uku kwezi kwa cumi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Ubwo hatangizwaga uku kwezi ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki, mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge, Pudence Rubingisa; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, yavuze ko abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mugukomeza kwiyubakira ubumwe.

Yikije cyane ku rubyiruko arusaba guhaguruka bagaharanira Ubumwe, bagashyira ku ruhande ibishobora kubarangaza no kubacamo ibice.

 Rubingisa, ati: “ ndaha umwihariko urubyiruko rw’ejo kugira ngo ubu bumwe bw’abanyarwanda tuvuga, duharanira, tubibutsa kwirinda ikibi, akarengane, gukora ibitanogeye umuco wacu, ndetse n’ibibashuka bibajyana mu ngeso mbi.”

 Ku rundi ruhande rw’abaturage baganiriye n’ Isango Star bashima ko ibimaze kugerwaho mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Icyakora bavuga ko hakiri inzitizi ariko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gukomeza gusigasira ubwo bumwe.

 Umwe yagize ati: “Abantu bose basigaye bibona nk’umuntu umwe kuko no mu mashuli biragaragara kuko umunyeshuli asigaye akora ibizamini atari uwo mu karere aka n’aka. Gusa hari imbogamizi zihari z’abagifite imyumvire yabo bakomora ku babyeyi aho baba bari ku ishyiga baganira.”

Yongeraho ko “Njyewe uruhare rwanjye nk’umubyeyi, numva ko ntashobora kwigisha abana banjye amacakubiri.”

Undi ati: “ cyane cyane biba ku babyeyi babi bashaka gutoza abana umuco mubi.”

 Nubwo bemeza ko inzitizi zihari, ariko hagomba gukorwa ibishoboka byose zigakemuka kugira ngo ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda bukomeze gusigasirwa.

Umwe ati: ““Imbogamizi zihari tugomba guhangana nazo, abana b’urubyiruko nk’aba tukabigisha ubumwe, bakamenya ubumwe bw’abanyarwanda nuko ntihazagire ubameneramo ngo abigishe ibindi tutabigishije.”

 Ibi kandi bishimangirwa na Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yagize ati: “ nubwo tugeze ku kigero cyiza cy’ubumwe bw’abanyarwanda ariko haracyari inzitizi tugomba guhangana nazo. Niba koko twifuza ubwo bumwe ni uko izo nzitizi twemera ko zihari hanyuma tukareba nuko twazirandura.”

 Ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda mu karere ka Nyarugenge byitabiriwe kandi  n’abayobozi b’inzegozo zose z’akarere ka Nyarugenge, abahagarariye Ingabo n'izindi nzego z'umutekano, n'abanyamadini.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Oct 4, 2022 - 13:01